Abagore barahwiturira bagenzi babo guhashya ikibazo cy’imirire mibi yugarije abana!

SHARE
Ifoto: Internet

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Abagore bibumbiye mu rugaga rwitwa « Abadahigwa » rugizwe n’amatsinda 18 y’abagore bakora ibikorwa birimo kuboha ibiseke ubworozi bw’inzuki n’ibindi bikorwa biteza imbere umugore, bagaragaza ko guhashya ikibazo cy’ imirire mibi yugarije abana bikwiye kuba inshingano ya buri mugore aho gutekereza ko bireba gusa abagore bafite abana bari muri iki kibazo.

Ibi ni ibyagaragarijwe mu gikorwa bakoze cyo guha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi imbuto n’ibyo kurya birimo ibikomoka ku matungo ; nk’ amagi hamwe n’ibyo kunywa bigizwe n’Amata, mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore,usanzwe uba tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Mukakarisa Antoinette uyobora uru rugaga rw’Abadahigwa avuga ko nubwo mu bagore ayobora ntawufite umwana uri mu mirire mibi ariko batagomba gutererana bagenzi babo bafite abana bari mu kibazo cy’imirire mibi.

Ati“ mu bagore bose nyoboye uko ari 3260, ntitugomba gutererana bagenzi bacu bafite abana bari mu mirire mibi kuko abana ni abacu twese , ni abana b’igihugu, ninayo mpamvu ubona twateguye iki kigorwa cyo guha Abana bafite ikibazo k’imirire mibi imbuto, Amagi, Amata , Imboga n’ibindi bituma Umwana abona ibigize indyo yuzuye”.

Akomeza avuga ko kurwanya ‘imirire mibi mu bana bitareba gusa abagore bafite abana bari mu mirire mibi ahubwo ko bireba buri mugore, ibi bigakorwa buri wese atanga uko yifite icyatuma abana bari mumirire mibi babona ibibafasha gusohoka muri iki kibazo.

Harindintwali Oreste Umukozi mu Muryango Nyafrika w’ivugabutumwa (AEE-Rwanda) ishami rya Muhanga, Ruhango na Kamonyi utera inkunga abagore mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere n’imiryango yabo harimo no gusigasira ubuzima bw’umwana, byumwihariko mu murenge wa Byimana ukaba ufasha Abagore bibumbiye mu rugaga rw’abadahigwa,

Avuga ko intego aba bagore bo mu murenge wa Byimana biyemeje iramutse igejejwe mu gihugu hose byafasha  abana bari mu mirire mibi baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho, Nabo babasha kubona ibibafasha gusubirana ubuzi bwiza.

Ati“ kuba hari abagore bishyirahamwe bagafasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kugisohokamo, ndetse bagasaba na bagenzi babo gusenyera umugozi umwe muguhashya iki kibazo,  ni ibintu navuga ko ari igisubizo gihamye cyo gufasha imwe mu miryango ifite abana bari mumirire mibi kuyivamo”.

Uretse kuba Urugaga rw’Abadahigwa rugizwe n’abagore rufite gahunda yo gufasha Abana bari mu mirire mibi kubona indyo yuzuye, Aba bagore bahaye n’Amatungo magufi Abafite ubumuga butandukanye bo Mu murenge wa Byimana baturuka mu miryango itishoboye, murwego rwo kubafasha kubona icyo bazajya bakuraho amafaranga abafasha kwivana mu bukene bakagira ubuzima bwiza

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

 

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here