Abagore barifuza ko n’abagabo bagira uruhare muri gahunda yo kuboneza urubyaro

SHARE

Ni kenshi havugwa ibijyanye no kuboneza urubyaro benshi bakumva ko bireba abagore, gusa barifuza ko
n’umugabo atagombye kubiharira umugore gusa.
Uburyo bwo kuboneza urubyaro ni bwinshi, ariko ubwinshi bukoreshwa n’abagore uretse kwifungisha
burundu ku bagabo no kuba bakoresha uburyo bwa kamere.
Hakizimana Théogene  n’umugore we twabasanze mu murenge Karama ho mu Karere ka Huye  ni
bamwe mu bakoresha uburyo bwa kamere bavuga ko byabafashije dore ko bafite abana 2  mu myaka 7
bamaze babana umukuru afite imyaka 7 umuto afite imyaka 3.
Yagize ati: “Kuboneza urubyaro bireba umugore n’umugabo,twese tujya inama, kubera ko ntabwo
nafata icyemezo ku giti cyanjye ngo tuboneze urubyaro kandi umugore atabishaka, ahubwo tujya inama
nko mu rugo, noneho nyine icyo kibazo tukacyigaho, umugore yabikwemerera, ugafata umwanzuro uyu
n’uyu, twebwe dufata gahunda yacu tukavuga ko nyuma y’imyaka runaka tuzongera tubyare,
bigakunda! gusa twebwe icyatumye duhitamo kamere n’unugore wanjye ntabwo ari ikibazo cy’idini ni
amahitamo yacu.”
Mukambabazi Jeannette  n’umugore wa Hakizimana Théogene avuga ko we  nta kibazo afite nyuma yo
kumvikana neza n’umugabo we uburyo bwo kuboneza urubyaro ngo gusa siko abagabo bose bigenda
hari abatererana abagore babo mu kuboneza urubyaro.
Yagize ati: “kuboneza urubyaro kugira ngo bigende neza bishoboka iyo umugabo yicaye hamwe
akabyumvikana n’umugore we, njyewe ubu nta kibazo mfite umugabo wanjye turumvikana, gusa hari
abandi bagabo baba batabikozwa ngo ntibibareba, bagatererana abagore babo, kuburyo umugore iyo
yifungishije umugabo ajya kubyara hanze!”
Muri uyu murenge wa Karama bamwe mu bagabo  bumva, bakanemera uruhare rwabo mugufatanya
n’abagore babo kuboneza urubyaro ariko bigakorwa n’abagore babo  kuko ngo uburyo buhari bwonyine
ku bagabo ni ukwifungisha burundu.
Siborurema Xaveri atuye mu Kagari ka Gahororo, yatubwiye ko uburyo bwo kuboneza urubyaro
yabugerageje mubihe bitandukanye we n’umugore we gusa ngo hari ingaruka bigira: “ Ari ubwa kamere
cyangwa ubwa kizungu bwose narabukoresheje, gusa twahisemo ko umugore ari we wifungisha mu
kuboneza urubyaro kubera ko njyewe narabyanze, iyo bafunze umugabo ni burundu naho umugore igihe
ashakiye barongera bakamufungura. Bwa mbere twakoresheje uburyo bwa kamere biratunanira,
dukurikizaho ubwa kizungu nabwo buratunanira kuko bwagize ingaruka k’umugore wanjye,ubu
twagarutse kuri kamere.”

Nyinawumuntu Felicite we avuga ko asanga kuboneza urubyaro bireba abagore gusa kuko umugabo
atabyemera, ko iyo umugore adafashe iya mbere kubikora bimugiraho ingaruka mbi umugabo yuturije.
Yagize ati “Umugore niwe ufite uruhare runini mu kuboneza urubyaro, kuko iyo bitabaye, ingaruka
nyinshi zihura n’abagore. none se umugabo agutera inda akigira iriya akigira muri gahunda ze mbega,
ugasanga ni wowe uvunika cyane mu rugo, gusa mwabyumvikanyeho n’umugabo ashobora kuboneza
urubyaro, kimwe n’uko ushobora kuboneza urubyaro umugabo akigira mu bandi bagore akabyarayo,
bikaba ibindi bibazo”.
Nyinawumuntu asanga ibyiza ari ukujya inama hagati y’umugabo n’umugore. Ati “ inama natanga n’uko
kuboneza urubyaro umugore n’umugabo babifatanya, bigatuma babyara abo bashoboye kurera,
kwishyurira Mutuelle no kwishyurira amashuri.”
Kabalisa Arsène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, avuga ko kuboneza
urubyaro  bireba umugore n’umugabo we kugira ngo bikorwe neza. Gusa ngo ubwitabire bw’abagabo
bukiri hasi bakibihariye abagore.
Yagize ati “Harimo ikibazo gikomeye cyane, abagabo baracyumva ko kuboneza urubyaro bikorwa
n’abagore gusa, ariko bigaterwa n’uko nta buryo abagabo bafite bakoresha nk’uko abagore bafite
uburyo bwinshi, iyo bumwe bwanze, agakoresha ubundi gutyo gutyo bitewe n’umubiri we, ariko ku
bagabo ni bumwe gusa buhari”.
Akomeza avuga ko uburyo bukoreshwa ku bagabo batarabwumva neza. Ati “turacyari mu
bukangurambaga mbona buzanafata iminsi bitewe n’inyito babihaye, gusa harimo imbogamizi imwe ku
ruhande rumwe, cyane ku bagabo batarabyumva, gusa ikibazo gihari n’igihe umugore yaboneje
urubyaro, umugabo akajya kubyarira mu gasozi, hashira igihe umugabo akazana abana yabyaye
mugasozi, umugore nawe akavuga ati kuboneza urubyaro ubundi nabikoreye iki, nawe agahita abivamo,
urumva ko biradusaba umwanya uhagije,ni urugamba twinjiyemo rugomba kumara igihe kirekire,ariko
mfite icyizere ko ruzarangira kandi neza.”
Mu bushakashatsi bwakozwe, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri 2005 ubwitabire mu kuboneza
urubyaro bwari ku 10 %. Mugihe muri  2010 ubushakashatsi bwagaragaza ko mu Rwanda abakoresha
uburyo bwo kuboneza urubyaro bari ku kigero cya 45%,muri 2015 bukaba bwari bugeze kuri 70%.
Kuboneza urubyaro mu Rwanda ngo biracyabangamiwe n’imyumvire mike kuri bamwe ku bijyanye n’izo
gahunda, hakaba n’ibihuha usanga bivugwa ariko bidafite ishingiro.

NDUWAYEZU Jean de Dieu

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here