Amafunguro umugore utwite agomba gufata nk’ikizira mu mubiri we

SHARE

Ubusanzwe iyo umuntu ari muzima nta n’ubundi burwayi bwihariye cyangwa budasanzwe afite nta funguro aba atemerewe kurya.Nyamara iyo bigeze ku mugore utwite ho biba umwihariko kuko aba ari umuntu umwe urimo babiri cyangwa banarenze babiri.

Ni yo mpamvu we ku mirire agomba kwitonda, akagira ibyo yongera, ibyo agabanya ndetse n’ibyo yirinda mu nyungu ze n’iz’umwana atwite kugira ngo bombi barusheho kumererwa neza. Aya rero ni amwe mu mafunguro umugore utwite aba agomba kwirinda gufungura kuko bishobora kumugiraho ingaruka.

1. Ibikomoka mu mazi birimo mercure nyinshi

Ubusanzwe amafi yose abamo mercure, kandi mercure ku gipimo cyo hasi ifite icyo imarira umubiri. Nyamara iyo mercure ibaye nyinshi by’umwihariko ku mugore utwite, byangiza ubwonko bw’umwana uri mu nda kimwe n’imyakura ye, bityo akaba yazavukana ibibazo binyuranye.

Amafi y’ingenzi yo kwirinda ni ane ari yo: shark, swordfish, tilefish na mackere, Ariko andi mafi cyane cyane ayaba mu mazi magufi, ayororwa nka tilapia na sardine yo nta kibazo ateye, gusa na yo umugore utwite asabwa kuyarya gacye.

2. Amata n’imitobe bidasukuye

Niba rimwe na rimwe wajyaga ubona bahumuje inka ugahita winywera amata, cyangwa wakora umutobe waba uw’ibitoki cyangwa uw’imbuto ugahita unywa, menya si byiza ku mugore utwite.

Hari bagiteri yitwa Listeria monocytogenes ishobora kuboneka mui ibyo binyobwa itera indwara ya listeriosis mbi cyane ku mwana uri mu nda ndetse na nyina kuko iyi bagiteri ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka.

Niyo mpamvu ku mugore utwite ari byiza kunywa amata cyangwa imitobe byamaze gutekwa bikabira, kuko ni ho iyi bagiteri iba yapfuye.

3. Ibiryo byabitswe muri firigo

Iriya bagiteri tuvuze haruguru ya Listeria ishobora no gukurira muri firigo ikaba yafata ibyo kurya bibitswemo. Mu gihe rero ibyabitswemo bitari butekwe, si byiza ko umugore utwite abirya. Niyo biri butekwe ni byiza kubicanira igihe kinini kandi ku muriro mwinshi.

4. Ibikomoka ku matungo bibisi cyangwa bidahiye neza

Ibikomoka ku matungo tuvuga hano ni inyama zose, amafi yose, amata n’amagi. Impamvu atari byiza ku mugore utwite ni uko hashobora kuba harimo bagiteri ya Salmonella cyangwa indiririzi ya Toxoplasma, byose bishobora kwinjira mu mubiri w’umwana akazavukana ibibazo binyuranye by’ubuzima.

Kugira ngo rero ibi byose ubyirinde, ni byiza guteka ibyo byose bigashya neza, ndetse amagi yo nturye umureti ahubwo ukayatogosa kandi akamara byibuze iminota 15 mu mazi yamaze kubira. Niba ugiye kurya ibyo utitekeye cyangwa utazi uko byatetswe byaba byiza utariyemo ibikomoka ku matungo.

5. Amashu mabisi

Ubusanzwe tugirwa inama yo kurya amashu mabisi cyane cyane kuri salade kuko ni ho aduha ibiyarimo byose. Nyamara iyo bigeze ku mugore utwite ho biba icyitonderwa ndetse ntibinemewe.

Hariya hagati y’ibibabi byayo uko biba bigerekeranye hashobora kororokeramo za bagiteri zinyuranye n’izindi ndiri za mikorobe nka Toxoplasma twavuze haruguru.

Ni yo mpamvu ari byiza kubanza kuyateka, niba utwite. Ndetse n’izindi mbuto zose, uruzaba rwariyashije ntukarurye utwite kandi n’izindi uzisukure n’amazi bihagije, mbere yo kuzirya.

Hagati y’ibibabi by’amashu hajya hihishamo mikorobe zishobora kumerera nabi umugore utwite

6. Fromage idasukuye

Ubusanzwe nawe ushobora kwikorera fromage, kimwe nuko hari izigurwa zikoze. Niba ari iyo wikoreye ni byiza ko uyikorera pasteurization (uburyo bwo kwica mikorobe ziri mu kintu ukoresheje umuriro, nko mu ifuru).

Ugomba kumenya niba fromage ugiye kurya yasukuwe. Niba ari iyo uguze banza usobanuze ko iyo fromage yakorewe pasteurization, niba na bo batabizi cyangwa ku gipapuro bitanditseho, si byiza kuyirya kuko hashobora kuba harimo bagiteri yitwa Listeria

7. Ikawa nyinshi n’ibyo kunywa byongera imbaraga

Kutarenza 200 mg za caffeine ku munsi ntacyo bitwara umugore utwite. Nyamara kandi iyo wanyoye ikawa ukanywa n’ibindi bishobora kuba birimo caffeine bizamura igipimo cya caffeine bikaba bibi ku buzima bwawe iyo utwite.

Ibi ugomba kubigendera kure niba utwite. Ni kimwe no ku binyobwa byongera imbaraga kuko nubwo bitabamo caffeine nyinshi ariko bishobora kuzamura umuvuduko w’amaraso ndetse bikanatera indihaguzi.

8. Ipapayi ridahiye neza

Amata y’ipapayi ridahiye abamo ibinyabutabire bishobora gutera ibise ku gihe kidakwiye. Ibyo binyabutabire bikora nk’umusemburo wa oxytocin na prostaglandin, ikaba imisemburo igira uruhare mu kubaho kw’ibise. Amata y’ipapayi ashobora gutuma inda ihungabana.

Kurya ipapayi ridahiye rero bishobora kugukururira ibyago byo gukuramo inda, n’ibindi bijyana na byo.

Niba uri umugore utwite, banza urebe niba ipapayi ugiye kurya rihiye neza

9. Ibyo kurya byongewemo amasukari

Za shokola, bombo, ice cream n’utundi tuntu turibwa turyohereye uhita ubyumva ko harimo isukari nyinshi. Nyamara burya hari ibindi byo turya biba byongewemo isukari ndetse nyinshi, nyamara ntube wabyumva uramutse utabizi.

Iriya sukari yo mu nganda uretse gutera umubyibuho udasnzwe, diyabete n’izindi ndwara, nta n’akamaro kanini igirira umubiri wacu. Bitewe nuko rero n’ubusanzwe iyo utwite ibiro byiyongera ukaba wanagira diyabete ikira ari uko ubyaye, kurya ibyongewemo amasukari byakongerera ibyago byo kuzamuka kwa diyabete.

Ibyo kurya byongewemo isukari ugomba kubyirinda

10. Ibyo kurya birimo sodium nyinshi

Sodium iboneka mu munyu turya, iyo ibaye nyinshi itera ibibazo ku mikorere y’umutima; by’umwihariko umugore utwite inda ikiri nto (itararenza amezi 3) yari akwiye kwirinda iyo sodium.

Ni yo mpamvu aba agomba kwirinda kuminjira umunyu mubisi mu byo kurya cyangwa kurya ibiribwa byabikanwe umunyu kugirango birambe. Agomba no kwirinda kurya ibyo ari byo byose birimo umunyu w’igisoryo

Ibi biribwa nubyirinda rero bizatuma ubuzima bw’umwana utwite bumewrerwa neza bitume akura vuba kandi bimwongerere amahirwe yo kutavukana indwara kandi nawe nta bibazo byo gukuramo inda cyangwa kubyara igihe kitageze uzahura nabyo.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here