Amajyepfo: Abacukuzi barahwiturirwa gusigasira ibidukikije n’ubuzima bw’abantu!

SHARE
Ifoto y'abahagarariye Company n'ama Cooperative akora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri mu karere ka Muhanga Kamonyi na Ruhango; Bari mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Muhanga mu nama bari batumijwemo na Guverineri igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ubucukuzi bakora bwo gukomeza kwangiza ibidukikije

Ikibazo cyo kwangiza ibidukikije bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri gihangayikishije ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, by’umwihariko akarere ka Muhanga hanabarizwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.

Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga ,  mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, yatangaje ko  mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2018, akarere kakoze  ingenzura muri za “Company na Cooperative”  zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyere, bagasanga hari bimwe mu bidukikije byegereye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byamaze kwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice

Ati “ Urugero natanga ni urugomero rw’amashanyarazi twasanze rwamaze gutakaza Megawatt 2 zose bitewe n’ibyondo bijyamo biturutse ku mabuye y’agaciro ahogerezwa. Icyo gihe hari company zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikorera hafi aho twabaye duhagaritse by’agateganyo”.

Ibi kandi bijyana n’uko ubuzima bw’abaturage bugirwaho ingaruka n’ibi bikorwa, bikorwa hadakurikije uburyo bwagenwe.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo SG Gasana Emmanuel, nawe  avuga ko hafi mu ntara yose  mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  usanga ubwo bucukuzi bukorwa mu buryo  bwangiza ibidukikije,

Ati “Kamonyi, Muhanga, Ruhango hose  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwangiza ibidukikije, kirahari[ikibazo] ndetse mu majyepfo hose kirahari kugeza na Nyaruguru”.

Akomeza avuga ko mu   mwaka wa 2015, Umukuru w’igihugu yaje  gusura iyi ntara y’Amajyepfo, agasanga  imisozi yarangiritse kubera gufatwa nabi, atanga umurongo ngenderwaho wo kuvuga ngo ko ari  byiza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa, ariko ubuyobozi n’abashinzwe “Cooperative” na Company zikora ubucukuzi  kugira ngo babereke inzira cyangwa biyemeze inzira yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho, kugira ngo badahungabanya cyangwa  bakangiza ibidukikije

Avuga ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakwiye gukora akazi kabo bubahiriza amategeko arimo no kwirinda gukora ibikorwa byakwangiza ibidukikije, cyangwa utabyubahirije akaba yafatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa burundu kutazongera gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kanyangira John, Umuyobozi w’ishami rishinzwe  ubugenzuzi bwa Mine mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Petrole na Gaz  yemeza ko Company cyangwa Cooperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri izajya ifatirwa mu cyaha cyo kwangiza ibidukikije cyangwa mu yandi makosa, izajya ihanishwa kwamburwa ibyangombwa mu gihe cy’agateganyo cyangwa  ibe yakwamburwa burundu uburenganzira bwo gukora ubucukuzi.

Itegeko no 58/2018 ryo kuwa 13/8/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda, rivuga ko mu rwego rwo guca akajagari n’amakosa akomeza kugaragara muri “Company na Cooperative” zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ;  izajya ifatirwa mu cyaha icyo aricyo cyose izajya yakwa by’agateganyo ibyangombwa byayo biyemerera gukora ubucukuzi, mu gihe ariko izajya isabwa kwikosora ntibikore ibikorwa by’ubucukuzi yakoraga bizajya bihagarikwa burundu.

J.Bosco Mbunyumugenzi,www.ubuzima.rw

 

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here