Amoko ane y’imirire ishobora kugwingiza umusatsi

SHARE

Kugira ngo umusatsi umere neza hari ibiribwa umuntu uwukunda, cyane cyane ku bagore, asabwa kurya bikungahaye ku ntungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini B na E, ariko hibagirana ko hari n’indyo ikwiriye kwirindwagukoreshwa ku kigero cyo hejuru kuko ituma umusatsi udakura.

Nk’uko tubikesha topsante.com, umuntu ashobora kwibaza ngo mbese indyo umuntu yarya igatuma umusatsi udakura neza cyane ko hari abibwiraga ko iyo ubuze indyo zikenewe ari bwo udakura neza.

1. Isukari

Abahanga mu by’imirire bemeza ko kugira ngo imisatsi ikure neza hakwiye kwirindwa ibisukari kuko bishobora kubuza imisatsi gukurura vitamini iba ikeneye, bikanagabanya ingano ya Vitamini E iza ku isonga ku gufasha imikurire y’imisatsi.

Hatangwa inama yo kugabanya ibiribwa n’ibinyubwa bikungahaye ku isukari. Isukari inyobwa ngo ntiyari ikwiriye kurenga amagarama 70 ku bagabo na 50 ku bagore, cyane ko ngo isukari yo muri iki kigero igabanya n’ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

2. Ibinyobwa birimo gaz

Abashakashatsi bemeza ko kureka ubwoko bw’ibi binyobwa bidkunda koroha. Ikinyobwa cyagarutsweho ni Soda cyangwa Fanta kuko bigizwe n’ibintu bishobora gutuma umusatsi unanuka.

Iyo umusatsi unanutse, cyangwa wumakaye bituma ucagagurika. Aba bahanga bemeza ko ari byiza kureka kugira akamenyero ibi binyoba bifite gaz.

3. Alcool

Alcool na yo ivugwaho kugwingiza imikurire y’imisatsi iyo irengeje urugero. Ibinyobwa bya Alcool bigabanya zinc, acide folique, vitamini B na vitamini C umuntu avukana mu mubiri.

Iyo ubu bwoko bw’intungamubiri bugabanyutse bigabanya ubushobozi bw’imikurire y’imisatsi, cyangwa ikavaho burundu ko umuntu akomeza kongera ibinyobwa byuje alcool.

Ishami rya Loni ryita ku buzima ryagaragaje ko kunywa Alocool ku buryo budashobora kwngiza ubuzima mu buryo bugaragara n’ubutagaragara ari ukurenza ibirahuri bibiri ku mugore na bi tatu ku mugabo, ndetse hakaba harimo byibuze umunsi umwe wo kudakoza ibinyobwa biyifite mu cyumweru.

Iyo bavuze ibirahure, bikunze kugorana kumva ibivugwa kuko bitandukanye mu bunini kandi bikaba binapima inzoga mu buryo butandukanye, gusa mu buryo bushoboka kandi bijyanye n’ikigero cya alcool iri mu nzoga, hari ibiba bikwiririye biteganyijwe.

4. Ifarini y’umweru iyunguruye cyane

Abahanga bavuga ko ari byiza kuyungurura ifu ariko ngo si byiza ku ruhande rwo kurinda intungamubiri kuko igice kinini giisigara mu bishushungwa by’ingano zasewe cyane cyane vitamini B1, B3, B6, B9 na E.

Mu rwego rwo kwirinda kugira imisatsi ipfuka ni byiza gukoresha ifarini itayunguruye kuko uko iyunguruwe ari na ko itakaza ubuziranenge.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here