Bimwe mu biribwa umugore utwite agomba kurya

SHARE

Kugira ngo umugore utwite abashe kugira imbaraga ndetse no kwirinda indwara zitandukanye n’ingaruka nyinshi zo gusama, bisaba ko arya neza, ku gihe kandi akamenya guhitamo ibyo arya. Aha ibintu byumvikane neza cyane icyo umugore utwite asabwa si ukongera ingano y’ibyo arya ahubwo ni umenya guhitamo neza ibyo arya n’igihe nyacyo cyo kubirya.

Urubuga E-sante.fr dukesha iyi nkuru rutangaza ko ari byiza ko umugore utwite agerageza kongera cyane ibiribwa byongera imbaranga mu mubiri kugira ngo umubiri ubashe kwakira impinduka ziwubaho.

Umugore agomba kurya byibura inshuro 3 ku munsi ni ukuvuga, mu gitondo, saa sita na nimugoroba ndetse byanamushobokera akagira igihe kimwe cy’umunsi yongeraho agafata indyoyoroheje. Nk’uko uru rubuga rukomeza rubigaragaza muri izi nshuro zo kurya si ngombwa kureba ingano y’ibyo umubyeyi arya ahubwo kwita ku bwoko bw’ibyo arya.

Ku ifunguro rya mu gitondo agomba gufata ibyongera imbaraga(glucides), birimo ibinyampeke nk’ingano(umugati), amasaka, uburo(igikoma),… yafata kandi ibyubaka umubiri(protéines ) birimo ibikomoka ku matungo nk’inyama, amata, amagi, fromage,… hanyuma akanywa n’amazi.

Ku ifunguro rya saa sita kimwe n’irya nimugoroba agomba gufata imbuto, imboga, umugati cyangwa ikindi kintu gikomoka ku binyampeke, ndetse n’ibitera imbaraga nk’ibinyabijumba(ibairayi, imyumbati, ibijumba, amateke…) ndetse akanashyiramo amavuta make.

Mu binyampeke habamo ibitera imbaraga ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite kandi bikagira umumaro mu gihe kirekire aho bibuza umugore kurya kenshi ku munsi bishobora kuvunisha igifu. Si byiza kandi ko umugore utwite araya imbuto nyinshi kuko inyinshi ziba zirimo amasukari menshi ashobora kongera ibyago byo kwandura diabete, ntagomba kurenza imbuto 2 cyangwa 3 ku munsi.

Mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’amaraso make(anemia), ikibazo gikunze kugaragara ku bagore batwite, agomba kongera ibirimbwa bikungahaye ku butare(fer) nk’amagi, amafi, imboga,…) hamwe n’imbuto zikungahaye kuri vitamin c nk’amaronji, indimu, ipapayi,…

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here