Byinshi ku ndwara ya Sinezite: Ibiyitera, ibiyiranga, uko wayirinda n’uko wayivuza

SHARE

Sinezite (sinusites) ni indwa y’ubuhumekero iterwa no kubyimba cyangwa kuziba k’udusabo duto tuba mu gihanga cy’umuntu tuzwi ku izina rya Sinus mu ndimi z’amahanga.

Uku kuziba cyangwa kubyimba k’udusabo twa Sinus biterwa n’imyanda ituruka mu kanwa, guhumeka umwuka wanduye, udukoko two mu bwoko bwa bagiteri(Bacteria) duturuka ku matungo n’inyamaswa iyo habayeho kwegerana na zo, kunywa imiti imwe n’imwe cyane iyo utandikiwe na muganga n’ibindi.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kuribwa umutwe, kugira umuriro, kugira ibibazo mu gihe cyo guhumeka cyangwa guhumeka bigoranye. Umurwayi kandi ngo aremba cyane iyo hari ubukonje bwinshi cyangwa umuyaga.

Impuguke muby’ubuzima zivuga ko abantu bose bashobora gufatwa n’iyi ndwara iyo bafite aho bahurira na bimwe mu biyitera byavuzwe haruguru, ariko ngo bikaba akarusho ku banywi b’itabi, n’abasanzwe barwaye izindi ndwara z’ubuhumekero nk’igituntu na asima.

Bumwe mu buryo wakoresha mu guhangana n’iyi ndwara harimo kwirinda kwegerana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo, kugira isuku y’amazuru, kugerageza kwirinda guhumeka umwuka mubi, kwirinda imbeho n’ubukonje bwinshi kuko byatuma uremba mu gihe wafashwe na yo.

Kwirinda gutura ahantu hari inganda cyangwa ibindi bintu bihumanya umwuka duhumeka no kugira isuku yaba iy’ibiribwa, iy’aho tuba, n’iy’amazi tunywa na byo ngo ni bimwe mu bishobora kwifashishwa mu kwirinda iyi ndwara.

Nubwo iyi ndwara ishobora kuba uruhererekane rw’umuryango, ngo ni ngombwa kujya kwa muganga igihe cyose wikekaho ubu burwayi, kuko ngo ari indwara ishobora kuvurwa igakira nubwo rimwe na rimwe hari abo ihitana kubera kuyitiranya n’ubundi burwayi busanzwe.

Sinezite ivurwa hifashishijwe amazi, aho muganga asukura neza udusabo twanduye, cyangwa akifashisha amazi yabugenewe anyuzwa mu miti na yo inyuzwa mu mazuru, byananirana ukabagwa na muganga wabyigiye.

Usibye ubu buryo bukoreshwa kwa muganga, ngo iyi ndwara ishobora no kuvurwa hifashishijwe imiti itandukanye nka Amoxicillin, Augmentin, Ciprofloxacin, Cefuroxime, Azithromycin, Bactrim, Cordyceps plus capsule, Ganoderma plus Capsule, n’indi igira uruhare mu kwica udukoko twangiza udusabo(sinuses), ikanatuma umubiri ugira ubudahangarwa bukomeye.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here