Dr Murugu kuva muri Kenya uvura yifashishije ibimera agiye gukorera mu Rwanda

SHARE

Inzobere mu kuvura indwara zitandukanye yifashishije ibimera, Dr Murugu wubatse izina rikomeye muri Kenya, aravuga ko yamaze kunoza umugambi wo kwagurira ubuvuzi bwe i Kigali mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama 2019, Dr Murugu wari uherekejwe na bamwe mu bagize ikipe irimo kumufasha muri iki gikorwa cyo kuzana ishami ry’ibitaro bye, Dr Murugu Natural & Nutritional Clinic i Kigali, yatangaje ko yamaze kwandikisha iki kigo cye mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ndetse akaba yanamaze kubona inzu azakoreramo iherereye i Nyarutarama.

Dr Peter Murugu, inzobere mu buvuzi gakondo watangije ibi bitaro byatangiriye i Nairobi ariko bikaba bimaze kwaguka aho akorera hafi mu gihugu cyose muri Kenya, yabwiye abanyamakuru ko kuva yatangira kuvura, atangirwa ubuhamya bwiza mu gihugu cye aho yafashije abaturage benshi bananirwaga kuvurwa n’imiti ya kizungu bakoherezwa mu bihugu by’amahanga birimo Ubuhinde n’ibindi kandi bagacibwa amafaranga menshi bamwe batabashaga kubona.

Dr Peter Murugu uvuga ko 95% by’abarwayi yavuze bakize, yagize ati “Ubu namaze kwiyandikisha muri RDB, nanamaze kubona aho gukorera Nyarutarama, ubu nje gufasha benewacu b’abanyarwanda. Dufite imiti myinshi ivura indwara nyinshi, tuzavura izamaze kwinjira mu mubiri tunakumire izitarawinjiramo, maze abanyarwanda bagire ubuzima buzira umuze.

Uyu mugabo avuga ko azi neza ko mu Rwanda hasanzwe hari abandi bavuze bakomeye yaba abavura bya kizungu n’abagakondo ariko ko ataje guhangana nabo ahubwo aje gufatanya nabo mu rugamba rwo gusigasira amagara y’abanyarwanda.

Yasabye ko mbere yo kujya kwivuza mu mahanga ya kure indwara zananiranye bazajya bamunyuraho nawe agashyiraho ake.

Mu ndwara zirenga 200 bavura harimo igifu, indwara uyu muganga avuga ko yanasanze yeze mu banyarwanda kandi bidakwiye, harimo kandi asima, diyabeti, umwingo, indwara z’ubuhumekero muri rusange, indwara zikunze kwibasira igitsinagore harimo n’imihango itaza neza, indwara zo mu myanya myiyororokero y’ibitsina byombi n’izindi zitandukanye.

Muri izi ndwara harimo izikira mu gihe cy’amezi ane, ukwezi kumwe, ibyumweru bitanu, ibyumweru 3, ibyumweri bibiri, iminsi 25, iminsi 6, iminsi 3 ndetse n’izitwara amasaha 6.

Uyu mugabo yavuze ko mugutangira azageraza gushyiraho ibiciro byoroheye abanyarwanda b’ingeri zose, ariko ko yizera ko akeza kazigura kandi abanyarwanda bazamugana bwa mbere bazamutangira ubuhamya bwiza.

Ku bifuza kureba ibikorwa bya Dr Murugu basura urubuga rw’ibitaro ari rwo www.muruguclinic.com ukamenya serivisi batanga naho uramutse wifuje kubagana wabandikira kuri e-mail: first.last@muruguclinic.com cyangwa kuri Watssupp: +254 722 997788, kimwe nuko wabahamagara kuri numero (Phone: +254 (0)20 2241001, Mobile: +254 722 997 788).

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here