Gakenke: Abangavu basambanyijwe barasabwa kwiteza imbere!

SHARE
Bamwe mu bangavu bo muri Gakenke batewe inda bataruzuza imyaka y'ubukure/Photo na Ntezimana JC

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2018, abana b’abakobwa  basambanyijwe bataruzuza imyaka y’ubukure ari 194, abenshi muri bo bakaba nta mikoro bafite.

Aba bana usanga hari abafite ubushobozi buke, cyane ko hari ababyara imiryango bavukamo  ntibiteho, bagaheranwa n’agahinda ndetse n’ubukene.

Umwe muri bo wabyaye afite imyaka 16 wo mu murenge wa Nemba, avuga ko abayeho atunzwe no guca inshuro, kugira ngo yibesheho ndetse n’umwana yabyaye. Avuga ko iwabo bamugaburira gusa, ariko imyambaro, n’ibindi nkenerwa bye akabyishakira.

Undi nawe wo mu murenge wa Kivuruga, yatewe inda akirangiza amashuri abanza nyuma aza kubyara; gusa ubu ngo akora akazi ko kudandaza imineke, avoka n’ibindi biribwa ku muhanda kugira ngo abashe kubona ikimutunga no kwita ku mwana we, cyane ko ngo iwabo ntacyo bamufasha.

Kuwa 18/12/2018 bamwe muri aba bana babyaye  bagera kuri 50, nibwo bahawe amatungo magufu[ihene] n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Gakenke.

Bavuga ko azabafasha mu kubona ifumbire, no kurushaho kuzamura ubukungu n’imibereho byabo cyane ko bakora n’akazi k’ubuhinzi.

Umwe ati “Nzajya natisha, agafumbire kavuyemo ngahingishe niteze imbere. Ikindi nuko iri tungo nzarikuraho amafaranga yo gutanga mu itsinda. Hari ikimina mbamo ntanga amafaranga 500 ya buri cyumweru,ubwo rero bizamfasha”.

Aimé François Niyonsenga, umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asaba abana basambanyijwe kwihangana bakakira ibyababayeho, ariko ntibaheranwe n’agahinda, ahubwo bakarushaho gukora bakiteza imbere, bahereye no kubufasha bahawe.

Umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimé François Niyonsenga , aganiriza abaturage

Ati “  Aya matungo, buriya umuntu ayifashe neza ishobora kumuteza imbere. Ihene yabyara mu mezi atandatu, ushobora kugira umugisha ikabyara ebyiri; ubu ihene iri kugura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30, ibihumbi 30 rero hari n’abagiye bahera ku nkoko, inkoko igatuma ugera ku nka; icyo tubasaba rero ni ukuyafata neza,  bakayiha ubwatsi, babona hari ikitagenda neza bakabwira umuvuzi w’amatungo; ariko ubundi turizera ko nyuma y’umwaka uzasanga hari aho umuntu yavuye n’aho yageze. Icyo tubasaba rero ni ukwitonda, ni ukwihangana, ni itungo rito ariko naryo rishobora gutanga umusaruro…”.

Abaturage bigishwa ku kibazo cyo guhohotera abana, n’abangavu baterwa inda zidateganijwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buvuga ko mu bana 194 basambanyijwe kuva muri Mutarama kugera mu Ugushyingo, ababahohoteye bagera kuri 67 bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha[RIB],  abandi 60 bateye inda barabyemeye.

Ntezimana Jean Claude, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here