Guhemukirwa mu rukundo bishobora gutuma uzinukwa gukunda

SHARE

Gukunda ugakundwa ntako bisa mu buzima ariko iyo uhuye n’ibyago byo guhemukirwa n’uwo mwakundanaga, gukira icyo gikomere kuri bamwe biragirana. Bamwe bananirwa kwihanganira iki gikomere, bagahitamo kutazongera gukunda na rimwe.

Dore bimwe mu bintu bitera igikomere mu rukundo, nk’uko twabitangarijwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru hirya no hino mu gihugu, ubwo twabasangaga ku kigo gitanga amasomo atandukanye ku rubyiruko ruri mu biruhuko, kiri mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo.

Uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 25 rwadutangarije ibintu bitandukanye bishengura umutima, iyo uwo wakundaga agusezeyeho, wowe ukimufitiye urukundo, hamwe no gusimburwa mu rukundo n’umuhungu cyangwa umukobwa wari usanzwe ari inshuti yawe.

Abandi na bo bavuze ko icyabatera gukomereka ari igihe uwo bakundana yaba atagira ukuri muri we.

Karenzi Bosco w’imyaka 29, ukora akazi ko gutwara imodoka zitwara abagenzi, yagize ati “umukobwa twakundanaga yambeshye ko nta babyeyi agira, murihira amashuri yisumbuye ariga, amaze kurangiza, umwe mu bakobwa b’inshuti ze yaje kumbwira ko uwo nkunda yambeshye afite ababyeyi bombi, anjyana n’iwabo mu rugo ndabibonera.” Yavuze ko hashize imyaka 3 ibyo bibaye, akaba yumva yarazinutswe icyitwa gukunda burundu.

Uyu musore yakomeje avuga ko iyo yasabaga uyu mukobwa ko yamusura, yamujyanaga kwa mukuru we utuye mu mujyi wa Kigali.

Kayitesi Amina ati ”Nagize ibyago umuhungu twakundanaga antera inda, mubwiye ko twite antera utwatsi, ngo si we uzi gutera inda wenyine, ubu umwana yaravutse. Sinteze kungera gukundana bibaho, kuko abahungu narababonye si beza.”

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here