Hari isano iri hagati y’imirire no gusinzira neza

SHARE
Black businessman sleeping at desk

Abashakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwerekanye ko kurya ibiryo binyuranye bituma umuntu asinzira neza. Kurya neza ntibivuga kurya byinshi ahubwo gufata ibyo kurya binyuranye (ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga) ngo ni byo bituma umuntu abasha gusinzira neza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika ku isano iri hagati yo kurya neza, gusinzira neza ndetse n’ubuzima bwiza, bwerekanye ko ku muntu wafashe ibyo kurya bihagije, ighe cye cyo gusinzira kiri hagati y’amasaha 7 – 8 mu ijoro rimwe. Ibyo kurya nk’imbuto imboga ngo biri muri bimwe bishobora gufasha umuntu gusinzira neza nk’uko Dr Vincent Renaud ushinzwe iby’imirire muri kaminuza ya Cagnes-sur-Mer abivuga.

Ikindi kandi ngo ni uko ku bantu badasinzira bihagije, bishora kubaviramo kurwara indwara y’umubyibuho ukabije ku bantu basinzira amasaha ari hasi ya 5 ku munsi.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko gufata ibintu birimo isukari nyinshi nabyo bishobora gutuma umuntu adasinzira nk’uko bikwiye. Ibi bisobanurwa na Marta Garrauret, umwarimu muri kaminuza ya Murcie muri Espagne mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010.

Ubu bushakashatsi busobanura kandi ko uretse gufata ibyo kurya, isaha yo kuryama nayo iba ngombwa ngo nubwo bidakunda korohera abantu gushyiraho isaha yo kuryama kubera imirimo inyuranye baba bakora.

Abantu beshi bakunda gusinzira amasaha make bibwira ko ntacyo bitwaye nyamara ngo gusizira neza no kugira ubuzima bwiza biragendana kuko umuntu udasinzira neza ahura n’ibibazo byinshi nk’ibyo twavuze haruguru ndetse utibagiwe n’umunaniro udashira.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here