Huye: Abihayimana barasabwa kurwanya ihohoterwa mu  bayoboke babo !

SHARE
Dusabeyezu Christine, umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango,

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko amadini n’amatorero abishatse yagira uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu nyigisho baha abayoboke babo

Iri hohoterwa ribera mu miryango, cyangwa no hanze yaryo rigakorerwa ku gitsina, ku mubiri, mu mutwe[Pschological violence] cyangwa mu by’ubukungu nkuko Miniteri ishinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango ibisobanura.

Gusa bamwe mu bayoboke b’amadini atandukanye bo mu karere ka Huye bavuga ko abihayimana mu nyigisho batanga banabashishikariza kwirinda ikintu cyose cy’amakimbirane n’ihohoterwa

Nyirabashyitsi Leonille, umubyeyi utuye mu murenge wa Tumba, akarere ka Huye asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR, avuga ko abayobozi b’iri torero kenshi babigisha kwirinda ihohoterwa, kandi ngo nubikora agasabwa kwihana , cyane cyane irishingiye ku gitsina binajyana n’icyaha cy’ubusambanyi.

Undi ati “mu ba Pasteri batwigisha, usanga ikintu cya mbere batwigisha ni urukundo,kandi iyo umuntu yaguhaye urukundo ntiyagukorera ihohoterwa. Mu nsengero dusengeramo tugiramo amatsinda, tukigira hamwe imibanire yo mu ngo, uko tugomba kwitwara hanze, no mu baturage”.

Mbagariye Jean Bosco kimwe n’abandi baturage basengera mu madini n’amatorero, nk’Abadiventiste, Eden Temple International n’idini Gatolika, bavuga ko inyigisho bahabwa n’abayobozi b’ayo zibashishikariza kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa, cyane ko ngo hari n’abapadiri basura abaturage mu ngo zabo bakabafasha.

Pasteri akaba n’umuvugizi w’itorero Eden Temple International, John Mulisa, avuga ko bigisha cyane abayoboke babo kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, bakigisha n’abagore kwikura mu bukene.

By’umwihariko mu murenge wa Tumba, akagari ka Rango B, niho hari ishuri ryashinzwe n’umuyobozi w’iri torero[Eden Temple International], ryigishirizwamo imyuga n’ubumenyi-ngiro, rihuriwemo n’abahoze bakora umwuga w’uburaya, n’abandi batishoboye biganjemo abakobwa babyariye iwabo; ngo  byari mu rwego rwo kubafasha kwishakira ibisubizo.

Akarere gaherutse guhwitura Abihayimana…!

Dusabeyezu Christine, umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko hashize igihe gito bakoranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero mu karere, kugira ngo nabo barusheho kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, barwanya ihohoterwa mu miryango.

Dusabeyezu Christine, umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ingamba

Ati “Kuwa kabiri twagiranye inama n’abapadiri n’abapasteri. Twashakaga kumenyekanisha ibijyanye n’uburinganire,twasabye rero ko badufasha bagatoza abana bato, ariko bagatoza n’ababyeyi cyane cyane abagabo, kuko ntabwo twagera ku iterambere abagabo batabigizemo uruhare. Abagabo bakwiriye kudufasha bakaba bazi ko atari byiza guhogotera umugore, akibaza ati ese iyo mbikoze njye ntacyo mbura? Ese ni izihe ngaruka z’ihohoterwa; iyo mpohoteye umugore, njye simba nihima ku rundi ruhande? Ibyo nibyo twabasabaga kwigisha abayoboke babo”.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko kimwe mu byatuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricika, ari ukumenya no gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Imibare  bugaragaza ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina[GBV], mu mwaka wa 2017-18 nuko ku cyaha cyo gusambanya abana, bwakiriye amadosiye 2996, akurikiranywemo abagore 75 n’abagabo 2,926. Muri ayo yose ayoherejwe mu nkiko angana na 1866, naho 1096 arashyingurwa

Ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, bwakiriye amadosiye 505, akurikiranywemo abagore 6 n’abagabo 532. 222 yoherejwe mu nkiko ,  273 arashyingurwa.

Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, bwakiriye amadosiye 1091 harimo abagore 51 n’abagabo 1042 . Ayoherejwe  mu nkiko angana na 775, 301 arashyingurwa

Ntezimana Jean Claude ,ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here