HVP Gatagara TVET School: Abanyeshuri bafite ubumuga babangamiwe no kutagira bimwe mu bikorwaremezo

SHARE

Ikigo cya HVP Gatagara TVET School kiri mu Murenge wa Mukingo akarere ka Nyanza, ni ikigo kigisha umwuga w’ubudozi, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza, ari ko cyane cyane ku bana bafite ubumuga butandukanye.

Nubwo ariko iki kigo gifite uyu mwihariko wo gufasha Leta kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga, ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko abanyeshuri bagifite imbogamizi zo kutagira inzira  bashobora kunyuramo mu gihe cy’imvura batanyagirwa.

Fr. J.Bosco NDABAKURANYE Umuyobozi w’iri shuri, agira ati“ ikibazo dufite nk’imbogamizi cyane kuri iki kigo, ni nzira abana banyuramo bavuye mu macumbi (Dortoires) baje mu masomo, nk’iy’imvura yaguye bitewe n’ikibazo cy’ubumuga bamwe mu banyeshuri   bacu bafite, babura aho banyura cyangwa se ugasanga bamwe barimo baragenda bagwa mu mazi baza ku ishuri, ugasanga umwana ageze mu ishuri yatose wagira ngo avuye mu kiyaga”.

 Akomeza avuga ko kuba abanyeshuri bagenda banyagirwa  ndetse no kuba bagenda bitura mu mazi y’imvura aba yaretse mu nzira banyuramo,  bigira ingaruka zikomeye k’ubuzima bwabo.

Ati“ Abanyeshuri twakira, cyane cyane ni abana bafite ubumuga butandukanye  bw’ingingo,  reba rero  nka Appareil bambara iyo baguye mu mazi  nkuko mubona  uyu munsi imvura yaguye zihita zinjirwamo n’amazi, iyo amazi yinjiyemo rero itangira kwangirika. Icyo gihe umunyeshuri ahita asubizwa kwa muganga, wa mwanya yafataga wo kwiga icyo gihe we aba asigaye,  ugasanga n’ubundi ubuzima bwe bwongeye kugenda busubira inyuma”.

Avuga ko bitewe n’ikibazo cy’ubumuga abanyeshuri biga kuri iki kigo bafite,  bakeneye guhabwa ubufasha bw’ibikorwaremezo, nk’inzira bashobora  gucamo mu gihe cy’imvura batanyagirwa.

Aha niho ahera asaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ubufasha bwihariye bw’inzira abanyeshuri bazajya banyuramo .

Ku ruhande rw’akarere ka Nyanza ikigo cya HVP Gatagara TVET School giherereyemo; Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi muri aka karere Mushimiyimana Edourd,  avuga ko ikibazo kigaragazwa n’umuyobozi w’iki kigo Akare kakizi,  ndetse ko uretse kuba hasabwa ubufasha bwo kubaka inzira abanyeshuri bashobora gucamo batanyagirwa hakiri n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike .

Ati“ Kiriya ni ikigo kitaramara igihe kinini gishyizwe mu bigo bifashwa na Leta kuko cyahoze ari icy’Abagatolike[Idini Gatolika], niyo mpamvu n’ibikorwa remezo byaho bikiri bike.

Icyakora hagendewe k’ubushobozi bw’akarere iyo nzira abanyeshuri bashobora kunyuramo batanyagirwa kimwe n’ibindi bikorwa remezo bikenewe kubakwa hariya ikigo kiri, bishobora gushyirwa mu ngengo y’imali y’umwaka utaha wa 2019-2020”.

Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara TVET School Fr. J.Bosco NDABAKURANYE [wambaye umupira wa Lacoste y’umweru] uhagaze imbere y’yitsinda ry’Abadepite n’umuyobozi wa karere ka Nyanza
Ikibazo cyuko ku kigo cya HVP Gatagara TVET School hakenewe ubufasha bwo kubaka inzira abanyeshuri bashobora gucamo batanyagirwa cyangwa batitura mu mazi y’imvura yaretse  cyanashyikirijwe itsinda ry’Abadepite riherutse gusura  bimwe mu bikorwa bitandukanye byo mu karere ka Nyanza  mu rwego rwo kureba zimwe mu mbogamizi abaturage bagihura nazo zituma batagera ku iterambere bifuza, kugira ngo bikorerwe ubuvuzi ku nzego zibishinzwe.

Kugeza ubu ikigo cya HVP Gatagara TVET School kigamo abanyeshuri 100 kimwe cya kabiri cyabo bakaba bafite ubumuga butandukanye bw’ingingo.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here