Ibintu abantu bafite mu nda hanini (ibicece) bagomba gukora/kwirinda ibi kugira ngo bigabanuke

SHARE
photo internet

Mu bushakashatsi bwakozwe na Duke University Medical Center mu gihe cy’amezi 8 basanze abantu badakora imyitozo ngororangingo ngo bongera ibinure mu mubiri wabo mu gihe abakora imyitozo ngororangingo ngo ibinure byabo bigenda bigabanuka. Bavuga ko ngo gutembera n’amaguru iminota 30 byibuze inshuro 6 mu cyumweru bigabanya kwiteka kw’ibinure ahantu hamwe aribyo bitera kubyibuha

Abantu benshi bibwira ko imyitozo ngororamubiri ari yo yonyine ishobora gutuma umuntu atagira umubyibuho ukabije bakirengagiza ko no mu biribwa cyangwa ibinyobwa turya mu buzima bwacu bwa buri munsi harimo ibigabanya umubyibuho kandi ntibibe byateza ingorane ubuzima bwacu.

Dore bimwe mu byo abo bantu bagomba gukora cyangwa kwirinda:

1.Kugabanya ingano y’ibivumbikisho wirinda ibinyobwa bidasembuye, za bombo, imitobe n’ibindi binyobwa biryohereye ndetse n’agafiriti.

2.Kwirinda bimwe mu biryo byo mu nganda bikize ku binure. Ni byiza gufata ibinure bikomoka ku mavuta y’ubwoko bwa olive, ubunyobwa ndetse na avoka

3.Mu gihe ukora imyitozo koresha ibice byose by’umubiri wawe wirinde gukora imyitozo y’igice kimwe.

4.Kwirinda kunywa isukari y’umweru cyane ndetse no gukoresha amafu y’umweru atunganirijwe mu nganda

5.Niba wiyemeje gukora imyitozo yo kugabanya ibiro bikomeze werinde kubihagarika

6.Gabanya alukoro ufata kuko irimo ibivumbikisho byinshi kandi uko ugenda ufata ibisindisha byinshi bigabanya imbaraga zawe zo gukora imyitozo ngororamubiri.

7.Tegura ibyo kurya byawe mu ifuru, ushobora kubyotsa, cyangwa se kubitogosa aho kubiteka mu mavuta

8.Gufata amafunguro agizwe cyane cyane n’imboga.

Akenshi abantu bakunze kwikururira indwara kandi bakagombye kuzirinda ndetse ugasanga n’ubigerageje bamukwena ngo ibyo ni mafiyeri cyangwa ubwo arijuse.

Nyamara kwirinda biruta kwivuza kandi kurya neza si ukwihata amavuta n’ibinure byinshi ndetse ngo urenzeho inzoga kuko byangiza ubuzima.

Nubwo ibinure byongera choresterol mu mubiri ituma amaraso atembera si byiza kubyihata kuko uko ubu burozi buba mu maraso bwiyongera bituma umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye birimo indwara z’umutima, diyabete, kanseri zitandukanye, guhagarara k’ubwonko (stroke) ndetse n’indwara y’umubyibuho ukabije.

Ni byiza rero ko abantu bagabanya ingano y’inyama zitukura barya, inyama z’inkoko, fromage, amafi, amata n’ibisindisha cyangwa ibindi bifite alukoro kuko byongera choresterol n’ibinure mu mubiri.

Kugana abaganga babyigiye bakabasuzuma ndetse bakanabakoresha imyitozo itandukanye ijyanye n’ikibazo cy’umubyibuho wabo nabyo ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima bwacu.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here