Ibiryo uzirinda kurya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

SHARE

Ibiribwa bimwe na bimwe bigira ingaruka mbi ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina ugasanga atari byiza gufata ibyo biribwa igihe uzi ko uri buze gukora imibobano mpuzabitsina.

Dore bimwe muri ibyo biribwa uzirinda mu gihe uzi ko uri buze gutera akabariro mu mwanya uri imbere :

Amafiriti : Hari ubwo umuntu amara kurya amafiriti akamara umwanya muto yumva ameze neza ubundi agahita acika intege ku buryo bishobora kukubaho mu gihe watangiye imibonano ukaba ucitse intege.

Kenshi ibyo biterwa n’amafiriti yatetswe mu mavuta akoreshejwe bwa kabiri ; ayo mafiriti anatuma igifu kigubwa nabi

Ibintu birimo ibinure bituruka ku matungo : Ibintu birimo amavuta menshi akomoka ku matungo n’ibintu bikorerwa mu nganda bituma imyanya ndangagitsina yaba iy’abagabo cyangwa iy’abagore itagira ubushake bwo gukora imibonano.

Inyama zitukura : Ku nyama zitukura bwo ni umuntu ugomba kwimenya kuko hari abo zigwa nabi bagacika intege, hakaba n’abumva ahubwo aribwo bafite imbaraga kurushaho.

Ibinyobwa bitera imbaraga : Ibinyobwa bitera imbaraga ( energy drinks) nabyo si byiza mbere yo gukora imibonano kuko bitera imbaraga zidasanzwe nyuma y’igihe gito ugacika intege cyane ku buryo burengeje urugero.

Shokola zirimo ibinure byinshi : Igihe ushaka kurya shokola mbere yo gukora imibonano ni byiza ko uhitamo shokola irimo cacao igera kuri 70% kuko shokola irimo ibinure byinshi ituma igikorwa cy’imibonano kitagenda neza.

Tofu nyinshi : kurya tofu nyinshi nabyo bituma phytoestrogènes iba muri soya igabanya imikorere ya testosterone bikaba byatuma utishimira igikorwa cy’imibonano nkuko bigomba.

Ibyo ni bimwe mu biribwa bigira ingaruka mbi ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bikaba byaba byiza rero igiye ubyirinda igihe uziko uri bukenere gukora imibonano kugira ngo icyo gikorwa kize kugenda neza.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here