Ibitera ububabare bwo mu kiziba cy’inda ku mugore

SHARE

Abagore benshi bakunda kugira ikibazo cy’ububare bukabije cyangwa bworoheje mu kiziba cy’inda bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye,akenshi bikaba ari uburwayi bushobora kwangiza ubuzima bw’umugore cyangwa bikaba ari ibyizanye by’akanya gato bitewe n’impamvu runaka ari nazo tugiye kugarukaho.

  • Ububabare bwo mu nda yo hasi aho bita mu kiziba cy’inda akenshi kumugore buza mu gihe cy’imihango,ibi bihita birangirana n’igihe cy’imihango.
  • Ububabare kandi bushobora guterwa no gutinda kw’imihango cyangwa mu gihe umugore yitegura kuyijyamo nka kimwe mu bimenyetso bibwira umugore ko agiye kuyijyamo..
  • Hari ubwo kandi umugore agira ububabare muri iki gice mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,aha aba agomba kugana abaganga bakamufasha kuko hari ubwo biba ari uburwayi.
  • Hari n’ihgihe umugore gaira ikibazo cyo kuribwa mu kiziba cy’inda cyane cyane iyo ashaka kwihagarika,yanajyayo akababara cyane ndetse akumva mu gitsina hokerwa,hari ubwo aba afite ikibazo cya infections zikunze kwibasira abagore,aba agomba kujya kwivuza.
  • Hari abandi abandi bagore bagira ubwo bubabare bitewe na kanseri zikunze kwibasira imyanya myibarukiro y’abagore y’imbere irimo nk’umura,imirerantanga n’iyindi.

Kubera ko ubu bubabare bwo mu kiziba cy’inda ku bagore bukunze kuba bufite ikibwihishe inyuma cyane cyane ari uburwayi bukomeye batabashe kumenya igihe nta muganga wabasuzumye,ugize ububabare aba agomba kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo nibasanga harimo uburwayi bamufashe,bitazangiza ubuzima bwe.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here