Impamvu 7 zituma kuribwa ibere biba biteye impungenge

SHARE

Kuribwa ibere ni ibintu bibaho kandi iteka biba bidateye impungenge uko bibaye, gusa ku gitsina gore hari ukuribwa ibere biba biteye impungenge bikwiye ko bigezwa kwa muganga cyangwa se hakenewe n’ubundi bufasha.

Twifashishije inyandiko yanyuze ku rubuga rwa 7sur7.be turagerageza kumara impungenge abantu (by’umwihariko igitsina-gore) bakunze guhura n’ikibazo cyo kuribwa n’ibere bakaba batangira kugira impungenge bacyeka ko ryafashwe n’indwara urugero nka Cancer, gusa izi mpamvu n’uzibona bizaba biteye impungenge.

1. Kuribwa impande ebyiri z’ibere kandi igihe kirekire

Igihe wumva uri kuribwa ibere impande zombi kandi bikamara igihe kitari gito cyangwa se uburibwe bukajya buza rimwe na rimwe ariko mu buryo buhoraho (très régulièrement) biba bikwiye ko ubonana na muganga.

Uba ukeneye gukorerwa ibizamini mu gihe cya vuba kuko ubu buribwe akenshi buzwi nka mastodynies, iyo bidakozwe hakiri kare ibi bishobora kuvamo indwara zikomeye nka Cancer y’ibere.

2. Kugira uburibwe ku ibere bitewe n’uduheri turi mu kwaha

Ukibibona ukwiye kwerekeza kwa muganga kuko iki ari kimwe mu bimenyetso by’indwara ya Cancer, akenshi muganga ahita agukorera ibizamini bizwi cyane nka “mammographie”, uburyo bukoreshwa hapimwa amabere y’umugore hagamijwe kureba niba nta Cancer afite.

3. Kuribwa ibere biherekejwe no gukomera kwaryo, rifite ubushyuhe, ryabyimbye ndetse ritukuye

Iki ni ikimenyetso gikomeye biba bikwiye ko uwo bibayeho ahita yerekeza kwa muganga, kuko akenshi ibi biherekezwa n’udusebe dushora kuza ku ibere. Kwa muganga bagira imiti bagenera abafite ubu burwayi cyangwa se bakaba bakorerwa igikorwa cyo kubagwa.

4. Kwiyongera kw’ibiro by’amabere biherekejwe n’uburibwe

Uhuye n’iki kibazo aba asabwa kugira impungenge ndetse akihutira kwerekeza kwa muganga, iyo bidakurikiranwe vuba bishobora kuvamo indwara ya Cancer ikomeye.

5. Kugira uburibwe mu ibere bitewe n’akabyimba

Hari ubwo mu ibere humvikanamo akabyimba, akenshi kakagenda kimuka kava mu ruhande rumwe kerekeza mu rundi kazenguruka hagati y’intera ya santimetero imwe kugera ku icumi.

Uko kano kabyimba kagenda kiyongera mu mubyimba ni nako uburibwe burushaho kwiyongera, iyo bimeze gutya uba ukwiye kugana kwa muganga bakagakuramo akenshi bamaze kubaga ibere.

6. Kugira ku ibere ibyo bita kyste

Kyste ni utuntu dututumba turimo umwuka, amashyira cyanga se harimo ibindi. Hari ubwo izi Kystes ziza ari nyinshi cyangwa se zikaba nke, iyo ubonye isi Kystes zikurikiranye no kugira uburyane uba ukwiye kugira impungenge ukerekeza kwa muganga aho bashobora kuvomamo amashyira.

6. Iyo ibere cyangwa imoko yaryo byahinduye imiterere yaryo
Iyo habayeho ihinduka ry’imiterere y’ibere cyangwa se imoko yaryo ishingiye ku ngano yaryo cyangwa se hakagaragara ibara ritari risanganwe biba bikwiye ko umuntu ajya kwa muganga w’inzobere, dore ko ko izi mpinduka zose ziba ziherekejwe n’uburibwe.

7. Gusohoka kw’amashereka mu buryo budasanzwe

Ni ikibazo kandi biteye impungenge iyo mu ibere havamo amashereka, utonsa nta n’umwana yewe utanatwite icyo gihe uba ukwiye kugira impungenge. Cyane ibi bikunze guherekezwa n’ububabare bukabije, ku rundi ruhande iki ni ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ufite ikibyimba ku gace kitwa Hypophyse gaherereye mu mutwe nka kamwe mu tugira uruhare rukomeye nmu mikorere myiza y’umubiri.

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi twavuze haraguru bizagutera kugira impungenge, werekeze kwa muganga mu gihe cya vuba, uramire amabere yawe akibasha kuvurwa. Birashoboka ko hari ibindi bitera uburibwe cyangwa ibindi bimenyetso biherekezwa n’uburibwe, ariko ibikunze kugaragaracyane ni birindwi byavuzwe hejuru.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here