Inama ku bantu bakunda kuruka no kugira isereri bari mu rugendo

SHARE

Isereri ndetse no kuruka byibasira abantu bamwe na bamwe iyo bakoze urugendo rurerure mu binyabiziga, mu bwato ndetse no mu ndege.

Ibi biterwa n’imikorere itari myiza y’ibice bitandukanye by’umubiri, ariko kandi bishobora kwirindwa.

Bijya gutangira, umugenzi ufite iki kibazo abona ibiti n’imisozi ndetse n’ikirere bidenga, ibi bigakurikirwa no kugira isereri. Iki kibazo giterwa n’imikorere mibi hagati y’igice cy’imbere mu gutwi, amaso, ubwonko n’udutsi twumva.

Timothy C. Hain na Charles M. Oman abahanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko iyo habayemo kutumvikana hagati ya biriya bice by’umubiri bitewe no kunyeganyega, umuntu agira isereri ikurikirwa no kuruka.

Aba bahanga bavuga kandi ko hari n’izindi mpamvu zishobora gutera iki kibazo harimo imitemberere mibi y’amaraso atagera mu bwonko yihuse, kubera ko umuntu aba yamaze umwanya munini ari ahantu hamwe.

Inama zigirwa abantu baruka mu modoka

- Kureba ahantu hamwe mu gihe uri mu modoka, mu bwato cyangwa mu ndenge ugenda.

- Niba uri mu rugendo rurerure nyuzamo ufunge amaso

- Kwirinda ibinyombwa birimo alcool mbere y’amasaha 24 ngo ufate urugendo, isukari ndetse n’amavuta.

- Kwicara ahantu haza gutuma ubona umwuka mwiza,

- Kwirinda kuryagagura

- Kwiremamo icyizere cy’uko urugendo rwawe ruza kukubera ruhire

- Kunywa cyangwa guhekenya tangawizi.

Mu gihe wakoze ibi byose ntibigire icyo bitanga, ni byiza ko wagana muganga mbere yo gufata urugendo akakugira inama, dore ko hari imiti itandukanye ivura isesemi iyo hamenyekanye imvano yayo.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here