Inama Mpuzamahanga ku “Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi”

SHARE
Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'intebe/Photo:Internet

Uyu munsi tariki ya 30 ugushyingo 2018, nibwo hashojwe inama Mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi. Iyi nama yatangiye tariki 28 Ugushyingo 2018.

Ni inama yaberaga i Bangkok muri Thailande, aho  Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yayitabiriye.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro,Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhangana n’ibibazo by’imirire mibi bisaba by’umwihariko kwita ku bagore batwite n’impinja, gushyiraho gahunda zigamije kwihaza mu biribwa no   kugeza amazi meza kuri bose.

Avuga kubyo u Rwanda rwagezeho mu rwego rwo guca burundu inzara no kugwingira mu mwaka wa 2025, ndetse no kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2030, Dr.Edouard Ngirente yasangije abitabiriye inama zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe zirimo kwigira kubikorwa by’indashyikirwa by’ahandi ku Isi ndetse n’ibisubizo by’umwimirere Abanyarwanda bishatsemo kugira ngo bidufasha kwigira no kwibeshya agaciro. Zimwe muri izo ngamba ni izi zikurikira:

  • Gahunda y’ibikorwa bijyanye n’ivugurura ry’ubuhinzi yita cyane ku mirire myiza. Ishyira mu bikorwa ry’iyi gahunda rigamije kongera urugero rwa za poroteyine ndetse n’ikorwa ry’imfashandyo.
  • Gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane uw’ibihingwa ngengabukungu.
  • Guhuza ubutaka no kurwanya isuri bigira uruhare mu kongera umusaruro.
  • Gushora imari mu bikorwaremezo byo kurwanya isuri byatanze amahirwe yo kubona imirimo ku ngo nyinshi z’abatishoboye.
  • Gushora imari muri gahunda zo kuhira imyaka mu rwego rwo kongera umusaruro.

Minisitiri w’Intebe yanaboneyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

  • Hashyizweho Porogaramu y’Igihugu ishinzwe gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zirebana n’imboneza mikurire y’abana bato.
  • Ubufatanye bwa Leta n’Inzego z’abikorera bwagize uruhare rukomeye mu kongera ishoramari mu ikorwa ry’ibiribwa bifite intungamubiri.
  • Hashyizweho Politiki y’Igihugu ihuriweho n’inzego nyinshi ziharanira kurandura igwingira mu bana bato.
  • Abajyana b’ubuzima 58,000 bashyizwe mu midugudu yose kugira ngo bakurikiranire hafi ibibazo by’imirire mibi.
  • Leta yashyizeho kandi inatera inkunga gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye mu 2006 ikaba imaze kugeza inka zirenga 330,00 ku Banyarwanda bari abakene.
  • Hashyizeho Gahunda y’Inkongoro y’Umwana kandi kugeza ubu abana bagera ku 75,000 biga mu bice by’icyaro bamaze kugerwaho n’iyi gahunda.
  • Hashyizweho gahunda y’«Akarima k’Igikoni» kuri buri muryango, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda bose kugira akarima k’imboga aho batuye.

Iyi nama mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi yahurije hamwe abagira uruhare mu gufata ibyemezo, abasanzwe bakora muri gahunda zo kurwanya inzara, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse imihanda yose ku Isi.

Yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa,Ubuhinzi n’Ubworozi (FAO).

Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yanakurikiranye kandi umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Dr.Shenggen Fan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) na Minisitiri w’ Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda Mme Mukeshimana Gérardine.

Fiacre Igihozo

Information and Communication Specialist

Office of the Prime Minister

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here