Inama zagufasha kurya neza igihe utwite

SHARE
Pregnant woman chopping fruit

Kimwe mu bintu umubyeyi utwite agomba kwitwararika igihe atwite harimo ibyo kurya afata kuko bigira ingaruka nziza cyangwa se mbi ku buzima bwe ndetse no kubw’umwana atwite. Dore hano inama zagufasha kugira imirire iboneye igihe utwite

Kongera umubare w’amafunguro ufata ku munsi : Umugore utwite ntabwo yarya inshuro zingana n’izo yaryaga mu buzima busanzwe. Gusa na none agomba kwitwararika ko muri izo nshuro zose agomba gufata ifunguro ryujuje intungamubiri..

Guhinduranya indyo : Usibye ko ari ingenzi ko umuntu wese ahinduranya indyo, ku mugore utwite ho biba akurusho. Agomba guhinduranya indyo afata ntahorere indyo imwe gusa. Ugomba kuneya ibigize buri funguro ufashe ukamenya n’umumaro bifitiye umubiri wawe n’umwana utwite kandi ukajya wiband acyane ku mboga n’imbuto

Irinde amavuta menshi n’isukari : iyo uugore utwite akoresheje amavuta cyane n’isukari nyinshi usanga yiyongera ibiro bikabije bishobora no kogora kubigabanya na nyuma yo kubyara

Irinde kwiyicisha inzara : mu gihe utwite ukagir aikibazo cyo kubura appétit cyangwa se ukagira isesemi nyinshi ikubuza kurya, icyo gihe usabw akwegera abaganga bakagufasha kuko iyo utarya indyo yuzuye kandi ihagije uba wangiza ubuzima bwawe n’ubw’uwo utwite.

Kunywa amazi ahagije” ikindi umugor eutwite agomba kwitaho ni ukunywa amazi ahagije byibura 1,5 litiro ku munsi. Ibyiza nuko yanyw amazi kurusha kunywa fanta n’imitobe yakorewe mu nganda. Irinde ikawa n’inzoga.

Nubwo ibyo ari ingenzi kubikurikiza ku mugor eutwite ntabwo inama zose zijyanye n’imirire zihagije muri iyi nkuru. Ibyiza nuko wagisha inama umujyana mu by’imirire mu gihe utwite akagufasha kumenya amafunguro azatuma umererwa nez abitewe n’ibyo umubiri wawe ukeneye.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here