Indwara yo kurwara umutwe udakira ishobora kwirindwa

SHARE

Abantu batandukanye bakunze gutaka umutwe, abandi nabo bakavuga ko barwaye umutwe udakira, cyangwa ubarira uruhande rumwe. 

Indwara yo kuribwa n’umutwe iterwa n’impamvu zitandukanye, ariko umuntu ashobora kwirindwa.

Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo avuga ko kurwara umutwe bishobora guterwa n’imitsi yo mu gahanga iba itameze neza, ndetse no mu gice cy’umutwe, bishobora kandi guturuka ku ruherekane rw’imiryango bigatangira hagati y’imyaka 10.

Indi mpamvu ishobora gutera kubabara umutwe harimo kujya mu mihango kw’abagore, guhangayika, umunaniro ukabije, kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi, gukora imyitozo ngororamubiri irengeje urugero cyangwa no kutayikora.

Abaganga bagira inama abafite ikibazo cyo kubabara umutwe kuruhukira ahantu hatari urusaku, hatari urumuri rwinshi.

Ikindi umuntu yakora ni ukoga mu mutwe bikagabanya ububabare, hamwe no gushyira ikintu gikonje ku gahanga, tutibagiwe kunywa amazi asukuye nibura litiro n’igice buri munsi.

Izo nama zatanzwe zitagize zitagize icyo zitanga, usabwa kwihutira kujya kwa muganga.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here