Indyo ikwiye guhabwa indembe!

SHARE
Ifoto: Internet

Ubusanzwe umurwayi warembye kuburyo atabasha no gushyira ikintu mu kanwa, agaburirwa ku buryo bwihariye.

Hifashishwa Sonde igaburira umurwayi iva mu zuru cyangwa mu kanwa ikajya mu gifu inyuramo ibyo kurya bisukika.

Urugero rw’ibyo bisukika, ni nk’ Igikoma,Potage, Amata, Amazi, n’Imitobe y’imbuto z’umwimerere

Usabwa:

Gukoresha ibyo kurya bitegurirwa mu rugo

Gukoresha amazi n’isabune, ugakaraba intoki zawe neza mbere yo gutegura ibyo kurya.

Gukoresha imbuto zogeje mu mazi meza atetse

Igihe ntasuku ihagije ihari umurwayi yakwandurira izindi ndwara mubitaro

Imirire iboneye ifasha kuzahura ubuzima bw’indembe

Bamwe mu baganga bo mu karere ka Muhanga n’i Kigali bavuga ko buri murwayi agira imirire ye yihariye aba akeneye, gisha inama umuganga ushinzwe imirire umenye neza ibyo ugomba gutegurira umurwayi wawe, kandi  ni nawe ugena igihe atangira kugifatira

Ingero zimwe na zimwe zimirire y’abarwayi barembye cyane.

 Potage zikungahaye ku ntungamubiri

Potage zikorwa uhereye ku ndyo yuzuye

Uhereye ku mboga zinyuranye

Wongeramo amavuta, soya, ubunyobwa, amata, ifi, indagara,igi ndetse n’inyama y’umwijima

Igikoma gikungahajwe

Igikoma cy’ibinyampeke bivanze nticyemewe (gisha inama muganga)

Igikoma washyiramo amavuta, igi isukari wanagitekesheje amazi y’imboga.

Imitobe y’umwimerere

Imitobe y’imbuto izana vitamines ndetse n’imyunyu ngugu abarwayi n’abazima bakenera mu gufasha mu mikoreshereze myiza y’imiti cyangwa ibindi biribwa.

Imbuto wakuramo umutobe w’umwimerere ushobora kugaburira umurwayi wawe ukamugirira akamaro:

Imineke, Ipapayi, Avoca, Inanasi, Ibinyomoro, Marakuja, Pome

n’izindi.

Ntezimana Jean Claude,ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here