Kubura imihango nyuma yo kubyara (amenorrhee), biba byatewe n’iki ? Ese ni bibi?

SHARE
photo internet

Ubusanzwe imihango ibaho kuko hari intanga-ngore iba yahishije cg yiteguye kubona intanga-ngabo noneho itayibona hakabaho gusenyuka kwayo igasohokana n’amaraso twagereranya n’icyari cyari cyiteguye kuzarera igi ryari kuvuka hagati y’intanga zombi iyo ziramuka zihuye .

Rero kubura imihango ibyumweru cyangwa amezi runaka nyuma yo kubyara ni ibintu bisanzwe cyane. Hari n’abamara umwaka cg 2 no kurenga biterwa n’ibintu bitandukanye.

Ariko bikunda kuba cyane ku bagore bonsa neza abana babo kd bakabikora kenshi noneho bigatuma umubiri wabo utavubura imisemburo ituma habaho gushya kw’intanga . Uku gushya kw’intanga ni ko kuvamo imihango kuko iyo ntanga iba itabonye intangangabo ngo bikore igi ryo kuvamo undi mwana.

Indi mpamvu ishobora gutuma habaho kubura imihango nyuma yo kubyara ni imwe mu miti yo kuringaniza urubyaro . Iyo miti ijya ituma abagore bamwe Babura imihango kuko nyine iyo miti iba ikoze ku buryo itinza (retarder , delay) gushya kw’intanga. Bigatuma nyine hatabaho imihango kuko nta ntanga yahiye.

Bamwe barabyishimira, abandi bakabitinya kuko iyo batabona imihango bitaborohera kubara ukwezi kwabo , kandi abenshi bisanga basamye batarifuza gukurikiza abana babo.
Ubutaha tuzababariza muganga icyo umugore yakora mu gihe ahuye n’iki kibazo.

Mwabiteguriwe na Geraldine Mugwiza

Ese kujya mu mihango ukarenza icyumweru ni uburwayi? kanda kuri videwo

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here