“Kurandura ikibazo cy’igwingira ry’abana no kongera isuku mu bitaro by’uturere”, bimwe mu biganirwaho!

SHARE
Dr Edouard Ngirente, Ministiri w'intebe atangiza Inama y'ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasabye ko hafatwa ingamba zihamye zo kurushaho kurandura ikibazo cyo kugwingira kw’abana, gikomeje kuba umuzigo ku gihugu, ndetse no kwita ku kongera  isuku mu bitaro by’uturere

Yabisabye abayobozi b’inzego z’ibanze, ubwo yatangizaga “Inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri igamije kunoza imikorere n’imikoranire y’abagize inzego z’ibanze ndetse n’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’igihugu;

 

Dr Edouard Ngirente, atangiza ku mugaragaro inama y’ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ni inama iri kubera mu karere ka Bugesera yahuje abayobozi biganjemo abo mu nzego z’ibanze barenga 200.

Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro kuri uyu wa 7 Mutarama 2019, Minisitiri w’intebe  Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu kungurana ibitekerezo hanarebwa cyane ku ngamba zo gukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage harimo cyane cyane “Uburyo bwo gukemura burundu ikibazo cy’imirire mibi (malnutrition), ndetse no guhagarika ikibazo cyo kugwingira mu bana b’u Rwanda”.

Ikindi kandi yagarutseho, ni “ukongera isuku mu mavuriro n’ibitaro byose by’Uturere ndetse no gutunganya serivisi zihabwa abaza ku byivurizamo; ndetse no gukomeza gukemura utubazo dusigaye muri“Mutuelle de sante”, isuku nke mu ngo n’ahahurira abantu benshi”, ndetse no gutanga ingamba ku kibazo cy’imiturire myiza mu turere tunyuranye.

Ikibazo cy’igwingira ry’abana, n’icy’isuku nke; bikunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye, ko bigomba gushakirwa umuti, kuburyo biranduka burundu.

Ibarura rya 2015 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,NISR, rigaragaza ko Akarere ka Kicukiro ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare muto w’abana bagwingiye kubera imirire mibi, kari kuri 17% , akanyuma gakabije kuri iki kibazo kakaba ari Nyabihu ifite 59%.

Muri rusange mu gihugu hose, impuzandengo ingana na 38% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu kubera imirire mibi. Hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 44% bariho mu 2010.

Source: Fiacre Igihozo
Information and Communication Specialist,
Office of the Prime Minister

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here