Menya ibyo kurya birinda umuntu gusaza vuba ndetse nuko wakerereza ubusaza

N’ubwo nta cyo wakora ngo ucike ubusaza, imirire n’imibereho mizima ishobora kubukerereza, yakurinda indwara ziherekeza ubusaza, ari zo gushanyarara mu mitsi (artériosclérose), rubagimpande, gupfa amaso, kanseri hamwe n’ibindi, bikunda kwiyongera mu myaka y’ubushika (3ème âge), ibarirwa kuva ku myaka 55 kuzamura.

Hari impamvu ebyiri zishobora gutera umuntu gusaza vuba : Zimwe zihishe mu ngingo , aho urugingo rushobora gukura rukagera ubwo rusoza umurimo warwo.  Gukoresha urugingo umurimo w’indengarugero maze ingingo zigasaza imyaka y’ubusaza itaragera. Kubyarwa n’abasaza, umubiri ugakurana itoto rike

Ibyivanga mu maraso, mu byo turya, mu mwuka duhumeka ( radicaux libres ) :

Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko imyanda yo mu byo turya n’ibyo duhumeka ishobora gucakira ingirangingo fatizo bikazisenya, bigatera ubusaza buje imburagihe n’indwara zimwe, nka kanseri. Izo « radicaux libres » ziba mu musaruro w’imikorere y’intungamubiri mu muntu, imyanda itinda mu muntu, ku buryo hari aho impyiko, umwijima, ibihaha, uruhu, bigira ubushobozi buke bwo gusohora iyo myanda, maze kwiyongeranya kw’iyo myanda kukabyara gusaza vuba hamwe n’indwara.

Izo « radicaux libres » zishobora gukomoka ku mwotsi w’itabi, ibiyobyabwenge muri rusange, gukoresha imiti myinshi, imiti yica udukoko. Bishobora kuzerera mu maraso bigasenya ingirangingo, bigatera ubusaza, kandi bigatera n’indwara.

Wakerereza ute ubusaza ?

N’ubwo utashobora kugendana n’isaha ikorera mu ngirangingo zawe, ariko hari uburyo bune (4) bwo kurwanya imyanda ikuzereramo.

Kongera imbaraga zitunganya umubiri :

Ni ukongerera ubushobozi imyanya ishinzwe kuboneza umubiri isohora imyanda. Ibyo bisaba kunywa amazi ahagije ( kuva kuri litiro 1 kugeza kuri 1,5 ku munsi ), bigahinduka akamenyero, hamwe no kurya imbuto, imboga, cyane cyane ukibanda ku bitera kwihagarika neza.

Gutunganya umwijima ukoresheje kurya imbuto nyinshi n’imboga zongera indurwe, harimo nka artichaut, radis, intoryi, amavuta ya elayo, ipapayi, rubarube

Guhumeka neza, cyane kandi bihagije

Kwibuza ibitera impatwe, kwihatira ibyatuma usohora ibyuya kenshi, kurya ibyokurya bifasha impyiko, umwijima n’uruhu mu gusohora imyanda.

Kwirinda imyanda ikomoka mu byo turya, mu biyobyabwenge, ukarya ibyo kurya byahinzwe mu butaka bwiza, ukibuza itabi n’ibindi biyobyabwenge.

Gukoresha ibikingira umubiri, ari byo kurya ibikomoka ku bimera cyane cyane imbuto n’imboga ; kuko harimo intungamubiri zikingira umubiri zikaburizamo kuzerera kw’imyanda mu maraso, zikarwanya gusaza vuba vuba, zikarwanya kanseri, indwara z’ubumuga, no gushanyarara kw’imitsi.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE

Please enter your comment!
Please enter your name here