Muhanga: Abakora ubucukuzi barasabwa kudasiga ubuzima bw’abaturage mu kaga

SHARE

Abatuye mu Mudugudu wa Karucura Akagali ka Rwasare mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga  mu gace gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kampani ya DABA SUPPLIERS LTD, bavuga ko  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koruta bukwiye gukorwa hitabwa kuri gahunda yo guhita hasubiranywa ibyobo biba byacukuwemo ayo mabuye no kuhatera ibiti .kuko mu gihe byaba bidakozwe ubuzima bwabo buba busigaye mu kaga, gashobora no kubaviramo urupfu igihe cyose imvura yagwa ari nyinshi.

Ifoto y’agace kamaze guterwaho ibiti nyuma y’uko hamaze gukorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Murekatete Jacqueline umwe mu babyeyi batuye mu mudugudu wa Karucura hafi gato y’ahamaze gucukurwa amabuye y’agaciro na Company ya DABA SUPPLIERS LTD

Ati:“Mu gihe gishize nari mfite ubwoba bw’uko njye n’umuryango wanjye turi mu bapfu, kuko  bamaraga gucukura  amabuye y’agaciro bagasiga imyobo yasamye,  ku buryo igihe cyose udacunze neza umwana yari kugwamo cyangwa n’umuntu mukuru na we akaba yayigwamo akahasiga ubuzima.”

Akomeza agira ati “ Si ibyo gusa kuko n’imvura yashoboraga kugwa tukaba twatembanwa n’inkangu kubera ha handi babaga bacukuye ntibahasubiranye cyangwa ngo bahatere ibiti bikomeza gufata ubutaka”.

Habanabakize Damascene Umuyobozi wa “DABA SUPPLIERS LTD” icukura muri iki kirombe kivugwa n’aba baturage, asobanura ko na we atishimira ko ibikorwa akora byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga cyangwa ibidukikije.

Ati “Nakoraga amakosa  yo gusiga ibyobo byamaze gucukurwamo amabuye byasamye ndetse sinibuke no gutera ibiti bishobora gufata ubutaka bw’ahamaze gucukurwa. Gusa ariko nyuma y’aho ubuyobozi butandukanye bwagiye buza kunkangurira gukora akazi kanjye ntabagamira ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije, ubu natangiye gutera ibiti aho nari naramaze gucukura ntibagiwe no kuhatera ibiti.”

Kuri gahunda yo kwimura abatuye hafi y’ibirombe bye bagaragaza  impungenge z’uko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe imvura yaba iguye ari nyinshi  yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose akabagurira amasambu yabo bakajya gutura ahandi baba batuje.

Mpagaritswenimana Vedaste ushinzwe kwita ku bidukikije mu karere ka Muhanga atangaza ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese.

Umuyobozi

Ati “kiriya kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro na DABA SUPPLIERS LTD tu gikurikirana umunsi ku munsi mu rwego rwo kwirinda ko habaho iyangizwa ry’ibidukikije  ndetse ikibazo cyose  umuturage yaba aterwa na kiriya kirombe gicukurwamo n’iriya Company , ubuyobozi bwiteguye kugikemura”.

Itegeko no 58/2018 ryo kuwa 13/8/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda, rivuga ko mu rwego rwo guca akajagari n’amakosa akomeza kugaragara muri Kampani Koperative zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Kariyeri, izajya ifatirwa mu cyaha cyo kudasigasira ibidukikije cyangwa ibindi byaha izajya yakwa by’agateganyo ibyangombwa byayo biyemerera gukora ubucukuzi.

Ni mu gihe izajya isabwa kwikosora ntibikore  izajya ihagarikirwa burundu ibikorwa by’ubucukuzi yakoraga.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here