Muhanga: Bafite impungenge z’ubuzima bwabo n’ibidukikije kubera ikimoteri kitubakiye

SHARE
Abaturiye iki kimoteri  kandi banagaragaza ko mu gihe umuyaga uhushye amasashe aba yazanywe  kumenwa mu myanda anyanyagira mu mirima yabo ndetse n’ishyamba rihegereye.

Abatuye mu mudugudu wa Kanyungura, akagali ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu gace kamenwamo imyanda ivanwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, bagaragaza ko kuba  ahagizwe ikimoteri kimenwamo imyanda hatubakiye bituma amasazi n’umunuko biva mu myanda bibasanga mu ngo.

Ikindi kandi ngo mu gihe cy’imvura hari imyanda ituruka mu kimoteri igashokera mu migezi abaturage bavomamo amazi yo gukoresha imirimo yo mu rugo, ku buryo bagaragaza impungenge z’uko bishobora kubatera indwara zituruka ku mwanda.

Habamenshi Valens uturanye n’iki kimoteri avuga ko gikwiye kubakirwa kugira ngo hirindwe ingaruka k’ubuzima bw’abahaturiye.

Agira ati“ Nubwo kampani ya Agrun iza kumena imyanda hano yampaye akazi ko kuvangura imyanda ibora n’itabora, ariko mu by’ukuri kubera aha hantu hatubakiye, usanga  abahaturiye  tubangamirwa n’umunuko uva muri iri iyi myanda, ukadusanga mu ngo zacu, n’amasazi ahaturuka ntatworoheye ku buryo n’iyo umuntu agiye kurya isazi zimutanga ku isahane”.

Uwimana Vedaste nawe utuye hafi y’iki kimoteri avuga ko babangamiwe n’imyanda ihamenwa kuko abayizana batitaye ku buzima bw’abahaturiye.

Yagize ati “ Nko mu gihe cy’izuba  iyo umuyaga uhushye usanga amasashe ava muri iki kimoteri akanyanyagira mu mirima yacu n’iri shyamba rizengurutse iki kimoteri, tukaba rero dufite ikibazo cy’uko ayo masashe azagira ingaruka zo kubuza amazi kwinjira mu butaka mu gihe imvura yaguye , bigatuma imirima yacu itongera kwera neza”

Mu byifuzo abaturiye iki kimoteri bafite, basaba ko ubuyobozi bw’aka karere  bwakubakira iki kimoteri ku buryo kidakomeza kwangiza ibidukikije ndetse bakanakirinda kuko abana babo birirwa batoraguramo ibyo kurya byangiritse bikabatera indwara.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice avuga ko kugeza ubu nta gisubizo kirambye cy’iki kimoteri bari babona kuko bakiri kuvugana n’akarere ka Ruhango ngo babe bakoresha ikimoteri cyabo cya kijyambere..

Ati“ Ubundi navuga ko nta kimoteri aka karere gafite kuko aho  hamenwa imyanda ni  mu rwego rwo kuhifashisha ndetse nubwo abagituriye atari benshi ariko gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe cyose kitaratunganywa.”

Akomeza avuga ko ari nayo mpamvu hari gahunda yo kumenamo imiti igabanya umunuko n’amasazi mu gihe  akarere kakiri mu biganiro na ka Ruhango.

Itegeko ngenga n48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigamije kubungabunga no kurengera ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 42 rivuga ko bibujijwe kumena imyanda mu bishanga ibiyaga, ku nkombe zabyo n’ahandi bigaragara ko iyo myanda ishobora kugira ingaruka zo kwangiza  ubuzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here