Musanze: Abana 150 batewe inda z’imburagihe mu myaka ibiri, ntibazi n’ababahohoteye!

SHARE
Marie Claire Uwamaliya, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko abakobwa bagera ku 150 bataruzuza imyaka y’ubukure basambanyijwe baterwa inda, mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, kandi hakaba hari imbogamizi ko n’abenshi muribo batazi ababahohoteye.

Aba bana ngo basambanyijwe, bamwe bagiye gutashya inkwi, gushaka amazi n’ibindi.

Marie Claire Uwamaliya, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hari igihe umwana ashinja [umugabo cyangwa umusore] runaka ko ariwe wamusambanyije, hajya gukorwa ama dosiye ngo bakurikiranwe, umwana akisubira, akavuga ko yabeshye.

Ati “ Umunsi wa mbere akatubwira ati njyewe inda nayitewe na Karoli, yabona ko bagiye gufungura idosiye muri RIB, ati reka da, ati burya narabeshyaga, ati ntabwo mbizi”.

Uyu muyobozi yongeraho ko, hari n’imiryango imwe n’imwe ikingirana ikibaba, igashaka uko yihuza kuburyo n’umwana wahohotewe akaba azi neza uwabimukoreye, kumukurikirana bidakunda.

Ati “Hari n’igihe imiryango ibiri ishobora kwihuza, umwe akaba yajya gusaba imbabazi mugenzi we ati ibi ni ibiki, uramfungishiriza umwana kuberiki, noneho kugira ngo dufungure idosiye muri RIB, ntibikunde; n’uwari wemeye, yabona ko dosiye igiye gufungurwa, akavuga  ati  burya napfaga kwivugira, ntabwo ariwe.”

Ibi ngo bikomeje kuba imbogamizi ku ikurikiranwa ry’abahohotera abana, cyane ko hari n’abatoroka bagahungira mu bihugu by’ibituranyi;aho mu bana 150 basambanyijwe,  abakorewe  amadosiye ari 53 gusa.

Bareberaho Bernadette, umubyeyi usanzwe arema isoko rya Cyinkware, riherereye mu Murenge wa Nkotsi, akarere ka Musanze avuga ko ikibazo cy’abana bahohoterwa bagishyikiriza ubuyobozi gusa, igihe uwafashe umwana yanze no kumutwara ngo amutunge nk’umugore.

Isantere iremeramo isoko rya Cyinkware, riherereye mu Murenge wa Nkotsi, abaturage bavuga ko harimo abana babyaye abandi bakiri bato

Maniriho Straton, we yemeza ko uko iminsi ishira arinako abantu barushaho gusobanukirwa ububi bw’ihohoterwa rikorerwa abana, kuburyo ngo basigaye batanga amakuru byihuse.

Uwamaliya avuga ko, nk’ubuyobozi, bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage, kuburyo bose basobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa abana, bagahindura imyumvire, bakajya batanga amakuru ku gihe.

Umuhuzabikorwa wa Serivisi ya Isange One Stop Center,  ku rwego rw’igihugu, Murebwayire Shafiga, aherutse gutangaza ko hakiri ikibazo cy’abana bahohoterwa mu gihugu, cyane ko ngo muri Serivisi yabo babakira kenshi, nibura ku kigero cya 65% kandi ari abari munsi y’imyaka 18.

Mu mibare Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina[GBV] mu mwaka wa 2017-18, nuko ku cyaha cyo Gusambanya abana, bwakiriye amadosiye 2996, akurikiranywemo abagore 75 n’abagabo 2,926. Muri ayo yose ayoherejwe mu nkiko angana na 1866, naho 1096 arashyingurwa.

Ntezimana Jean Claude, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here