Musanze: Icyumba cy’urubyiruko cyarufashije kwisanzura mu kubona Serivisi zo kuboneza urubyaro 

SHARE
Ikigo cy'urubyiruko cya Musanze, nacyo cyashyizwemo ICYUMBA CY'URUBYIRUKO gifasha urubyiruko muri service zo kuboneza urubyaro/ifoto na Ntezimana JC

Urubyiruko rugana ibyumba by’urubyiruko byabashyiriweho mu bigo nderabuzima bitandukanye mu karere ka Musanze, baravuga ko byatumye babasha kwisanzura bakaganira ku buzima bw’imyorokere kandi bagahabwa na Serivisi zibafasha mu kubangubunga ubuzima bwabo.

Icyi cyumba kiba ku bigo nderabuzima bitandukanye,mu Karere ka  Musanze ho cyanashyizwe ku kigo cy’urubyiruko[Youth Center], ahakunze guhurira urubyiruko rwinshi ruza kuhidagadurira, kwihugura mu bintu bitandukanye ndetse n’ibindi.

Nirere Lėopold, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza, giherereye mu Murenge wa Muhoza, usanzwe afasha urubyiruko muri iki cyumba cyahariwe urubyiruko, avuga ko ari icyumba  kihariye kandi gitangirwamo serivise zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ubujyanama kuri Virusi itera SIDA, gupima inda, gupima ubwoko bw’amaraso, gutanga udukingirizo ku badukeneye n’ibindi.

Nirere avuga ko cyatekerejwe nyuma yo kubona ko urubyiruko rwaganaga ibigo nderabuzima, rutabashaga kwisanzura ngo rusabe serivisi zitangirwa muri iki cyumba, kubera kugira ipfunwe igihe bahahuriye n’ababyeyi babo, abo bafitanye isano cyangwa n’abandi bantu bakuru.

Maniriho Muhamad Tonto, wo mu Murenge wa Muhoza avuga ko asanzwe yitabira serivisi zitangirwa mu cyumba cy’urubyiruko.

Bamwe mu rubyiruko bitabira ICYUMBA CY’URUBYIRUKO,

Ati “Muganga ajya atwigisha uburyo twakoresha agakingirizo, n’abakobwa akabagira inama yuko baboneza uru byaro. Tubona ari byiza cyane kuko biturinda kwandura Virusi itera SIDA”.

Umukobwa w’imyaka 20 wigishijwe ku buzima bw’imyororokere, ati “Baducamo amatsinda, imyaka kuva kuri 14 kugeza 18 bakaganirizwa ukwabo, n’abafite hejuru ya 18 nabo bakaganirizwa ukwabo kuko bo baba bafite ubumenyi bwisumbuye. Ikintu batwigishije kandi twafashe neza, ni ku byerekeye ukwezi k’umugore”.

Ni nabyo bigarukwaho kandi na Mukapa Benjamin, uri mu kigero cy’imyaka 17, uvuga ko bakunze kuhakura inyigisho zibafasha ku byo baba bafitiye amatsiko.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza, Nirere Leopold avuga ko ababoneje urubyaro ku rubyiruko bakiri bake, dore ko batarenga 5%.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyumba cy’urubyiruko cyabaye igisubizo ku kubungabunga ubuzima bw’urubyiruko, kuko ngo iyo bahuye bari mu kigero kimwe baganira, bagashira ubwoba.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ati “ Iyo bahuye gutyo bari mu myaka ingana barafunguka bakaganira, bagasangira ubunararibonye ku buzima bwabo, ukabona ko tubibyaza umusaruro, ko hari icyo biri gutanga, kuko nta ngingimira bagirana”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko, muri rusange, abamaze kuboneza  urubyaro bangana na 44%. Abagabo bagera kuri 68 nibo bonyine baboneje urubyaro.

Ntezimana Jean Claude, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here