Ngororero: Amavomo rusange yari yubakiwe abaturage ni nka Baringa! 

SHARE
Amavomo bubakiwe ntageramo amazi, bituma bahura n'ikibazo cy'umwanda. ifoto na Mbonyumugenzi JB

Abatuye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, Intara y’iburengerazuba baravuga ko babangamiwe no guhora bavoma amazi mabi yo mu bishanga n’imibande, kandi hirya no hino muri uyu murenge hagiye hubatse za Robine.

Iyo ugeze muduce dutandukanye two muri uyu murenge wa Nyange usanga mu midugudu n’udu santere haragejejwe amavo rusange.

Abatuye muri uyu murenge, bavuga ko hashize imyaka isaga 4 yubatswe, ariko ngo ni nka Baringa kuko nta mazi ageramo.

Ivomo ritagira amazi

Tuyisenge Theophile utuye mu mudugudu wa Ngobagoba mu Isantere ya Rubyiniro akagali ka Gaseke, yagize ati,“nayitwa ko yagejejwemo amazi nayo usanga ari imboneka rimwe.

Ubundi muri uyu murenge wa Nyange dutunzwe n’amazi tuvoma mu mibande n’ibishanga na ho ikitwa amazi meza cyo ntawukikivuga kuko dusa na ho twakuyeyo amaso”.

Bizimana Nathanael nawe utuye muri uyu murenge wa Nyange mu kagali ka Vuganyana, ati“ ku muturage ukeneye amazi bimusaba kumanuka imisozi agiye kuyashaka hasi mu mibande, ubwo nyine namwe murabyumva ko kugaruka ari uguterera imisozi. Ariko noneho ayo mazi mugihe cy’imvura aba yarahindutse nk’ibyondo, kuzuba ho haba huzuyeho urubobi, muri make navuga ko amazi tuvoma ari mabi pe”.

Gukoresha amazi mabi ngo bibagiraho ingaruka, cyane cyane kwibasirwa n’umwanda, kurwara inzoka n’ibindi.

Mubyifuzo byabo  ngo ni uko ayo mavomo yubatse hirya no hino muri uyu murenge yagezwamo amazi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Kanyange Christine avuga ko ikibazo cyatumye  aya mavomo akama, byatewe n’uko cooperative z’abaturage  zari zarayeguriwe ngo ziyacunge, zitigeze zita ku gusana imiyoboro mugiye yabaga yangiritse.

Ati,“ Ikindi kibazo cyaratumye aya mavomo apfa ni ibiza by’imvura iherutse kugwa mu mezi yambere yuyu mwaka wa 2018.  Icyakora kuri ubu ubuyobozi bw’akarere dufatanyije n’abafatanyabikorwa twatangiye inzira zo kureba uburyo abaturage batakomeza kuvoma amazi mabi”.

Kanyange Christine yongera ho ko hari n’indi miyoboro mishya yamaze kubakwa n’ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’ingabo z’igihugu(RDF) kuburyo ngo mugihe cyavuba izaba yatangiye gufasha baturage bo mu murenge wa Nyange kubona amazi meza, kimwe n’abandi batuye mu yindi mirenge ifite ikibazo cy’amazi

Mumwaka wa 2016, nibwo ubuyobozi bwakarere ka Ngororero bwavugaga ko abaturage bari baragejejweho amazi meza bari 62%.  Mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017, ubuyobozi bwaka karere bwavugaga ko mu ntego bwiyemeje ari uko uwo mwaka urangira abaturage bafite amazi meza ku kigero  cya 100%.

Icyakora ibi ntibyakunze kuko  birinze bigera kumpera z’uyumwaka wa 2018 abaturage bakivuga ko batagerwaho n’amazi meza, ndetse n’ubuyobozi bwaka karere bukavuga ko iki kibazo  kigaragara hafi mu mirenge yose , aho butangaza ko ubu abagezweho n’amazi meza bageze kuri 64%.

Jean Bosco Mbonyumugenzi, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here