Nyanza: Abadepite barasaba ko hubakwa ibyumba byo gukarabiramo kuri za Poste de santé

SHARE
Itsinda ry’Abadepite bari mu bikorwa byo gusura Poste de santé zo mu karere ka Nyanza hamwe n’ibindi bikorwa by'iterambere ry'abaturage, ifoto na J.B.Mbonyumugenzi

Abadepite barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza  kubaka ibyumba kuri za Poste de santé  bizajya bikarabirizwamo umuntu uje kwaka ubuvuzi bw’ibanze mu gihe  yakomeretse cyangwa n’abandi baturage  bahaje bagahura n’ ikibazo gituma bakenera  aho gukarabira.

Uzayisenga Gloria,  Umuyobozi wa Poste de santé ya Gatagara, iherereye mu murenge wa Mukingo niwe wagaragarije  Abadepite ko kutagira icyumba  ababyeyi cyangwa igitsinagore ndetse n’umuntu wakomeretse ashobora gukarabirizwamo, ari kimwe mu mbogamizi zishobora gutuma  kuri Poste de santé hadatangirwa sevice nziza kubazigana.

Yagize Ati“ Bitewe nuko inyubako z’iyi Poste de santé dukoreramo ari nto, usanga abarwayi babura aho kwicara ndetse ibyo bigatuma tutagira aho dushobora gukarabiriza abaje kwivuza mugihe bibaye ngombwa ko bahura n’ikibazo gisaba ko tubanza kubakorera isuku”.

Nyuma yuko Abadepite bagaragarijwe iki kibazo ndetse bakazenguruka ibyumba byose bigize inyubako ya Poste de santé ya Gatagara bakabura icyumba na kimwe cyateganyijwe igitsina gore cyangwa n’abandi bayigana bashobora kogeramo mugihe bahuye n’ikibazo gitunguranye; Visi Perezida w’Inteko Nshinga mategeko Umutwe w’Abadepite Shekh Musa Fasil Harelimana, ari nawe uyoboye itsinda ry’Abadepite riri gusura ibikorwa bitandukanye byo muri aka akarere, yasabye aka karere kubaka ibyo byumba  mu rwego rwo guharanira ko service zose abanyarwanda bahabwa zirangwa n’isuku dore ko ngo isuku ari isoko y’ubuzima.

Meya w’akarere ka Nyanza [wambaye lunette]na Depite IZABIRIZA MARIE Mediatrice, hamwe na Hon. Shekh Musa Fasil Harelimana bavuye gusura Poste de santé ya Gatagara.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazida Erasme avuga ko nyuma yo kugaragarizwa n’abadepite iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage bugiye guhita bugikemura.

“ Ibyo Abadepite badusabye gukora nibyo, koko  hakenewe ibyumba kuri za Poste de santé abazigana bashobora gukarabiramo. Akarere nako kagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo byumba byokwisukuriramo kuri Poste de santé zose zo muri aka karere byubakwe, kuburyo mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) agize uyu mwaka ikibazo kigomba kuba kimaze gukemuka”

Kugeza ubu mu karere ka Nyanza habarurwa Poste de santé zigera kuri 30 zigomba kongerwaho inyubako y’icyumba abazigana bazajya bakarabiramo mu gihe bahuye n’ikibazo gituma bakenera aho kwisukurira.

J.Bosco Mbonyumugenzi,ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here