Nyanza: Babangamiwe nuko hari Poste de Santé zitaragezwamo umuriro

SHARE
Poste de Sante ya Gahanda, mu kagari ka Rwesero, ikaba itaragezwamo umuriro w'amashanyarazi. Ifoto na JB Mbonyumugenzi

Abivuriza kuri Poste de santé zimwe na zimwe ziri mu tugari dutandukanye two mu karere ka Nyanza, babangamiwe nuko hari ahataragezwa umuriro w’amashanyarazi bigatuma hari ibizami badapimirwa.

Urugero ni  Mukanyandwi Dancille na bagenzi be,  bavuga ko abatuye mu kagali ka Rwesero bakomeje kugorwa n’urugendo rurerure bakora bagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima[Centre de sante]  ku ndwara bakabaye bivuriza muri Poste de santé ya Gahanda iherereye muri aka kagari,  arinayo ibegereye kubera nta muriro uragezwamo.

Mukanyandwi Dancille waje kwivuriza kuri Poste de Sante ya Gahanda. Ifoto na JB Mbonyumugenzi

Bati“ dufite ikibazo gikomeye kuri iyi Poste de sante ya Gahanda,  cyuko badashobora gufata ibizami umuntu urwaye  inzoka[…], ibyo rero bituma batwohereza kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima  nyamara kandi  twakabaye tuvurirwa izo ndwara kuri Poste de sante.

Abaforomo bakorera kuri iyi Poste de sante batubwira ko iki kibazo gishobora gukemuka ari uko hamaze kugera umuriro w’amashanyarazi”.

Iki kibazo kandi kigarukwaho na  Koguhirwa Yvette , Umuforomo ukorera kuri Poste de santé ya Gahanda hamwe na Bimenyimana François,nabo bemeza ko hari ibizami abarwayi bivuriza kuri za Poste de santé badafatwa kubera ko nta muriro w’amashanyarazi uharangwa.

Bagize bati“ Muri iyi Poste de sante ya Gahanda nta wo dufite, kuba rero ayo mashanyarazi atahagera bituma natwe tutagira Laboratwari yadufasha gupimira ibizami abaje kwivuza indwara zirimo iz’inzoka, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Ni ikibazo rero twifuza ko ubuyobozi bw’akarere kacu bwashakira igisubizo, kuko iyo urebye ntibyagakwiye ko abantu bakomeza gukora urugendo rurenga ibilometero hafi bine (4 kilomètre)  bagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima, ku ndwara bakabaye bavurirwa kuri Poste de sante”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick, avuga ko iki kibazo gishobora gukemuka mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick

Ati“ kuri ubu ubuyobozi bw’aka karere twatangiye gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (EUCL), kuko uretse kuba amashanyrazi ataragera kuri iyi Poste de sante ya Gahanda, hari n’ibigo by’amashuli amashanyarazi atarageraho ,  sinabura no kuvuga ko  kugeza ubu mu karere kacu ka Nyanza tugifite n’umurenge wose utarageramo amashanyarazi ».

Ni ikibazo rero kituraje ishinga kuburyo dufite intego yuko mu mwaka w’ingengo y’imali ya  2019-2020 ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kizaba cyatangiye gukemuka mubice bikigaragaramo ko utarahagera”.

Mu mavuriro mato[Poste de Sante] yo muri aka karere ataragezwamo umuriro agera kuri 27.

Muri rusange  igipimo cy’abaturage bagerwaho n’umuriro mu karere ka Nyanza bangana na 31%.

J.Bosco MBONYUMUGENZI , www.ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here