Nyanza: Hafi buri kagari gafite Poste de Santé, ariko hari ibitarakemuka..

SHARE
Post de Sante, ziri kuba ibisubizo ku buvuzi bw'ibanze mu baturage

Kuri ubu mu tugali tugera kuri 52 tugize akarere ka Nyanza,49 muri two dufite Poste de santé[amavuriro mato],mugihe utugari dutatu aritwo tudafite aya mavuriro

Ibi biri muri gahunda yo kwegereza abaturage service z’ubuvuzi bw’ibanze nkuko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bubivuga.

Gusa ariko bamwe mu bivuriza muri aya mavuriro ndetse  n’abayakoramo[abaganga]  bavuga ko babangamiwe n’ibibazo byo kugira inyubako nto , ndetse no kutagira umuriro n’amazi meza.

Umuturage witwa Claudine Nyiransabimana wivuriza ku ivuriro rito ry’i Karama mu Murenge wa Kigoma,ho muri aka karere ka Nyanza, ati ” Hano mu ivuriro rya Karama ni hato cyane, kandi abarwayi ni benshi. Nta bwisanzure buhari. Ivuriro ryaguwe byarushaho kuba byiza.”

Yaba abagana aya mavuriro, ndetse n’abaganga bayakoramo bifuza ko yahabwa umuriro n’amazi ndetse inyubako zayo zikongerwa kugirango babashe gutanga no guhabwa servise z’ubuvuzi uko bikwiye.

NTAZINDA Erasme umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yizeza abatuye aka karere ko gucyemura ibi bibazo bigaragara kuri aya mavuriro mato,bizatangirana n’umwaka utaha wa 2019, cyane ko byashyizwe mu ngengo y’imali yawo.

Ntazinda ati “Ku bijyanye n’amazi n’amashanyarazi ataragezwa ku mavuriro amwe n’amwe, bizakemuka vuba,hashyirwamo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ndetse n’amazi azashyirwamo ku buryo bwihuse tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’Akarere.”

Muri aya mavuriro ari muri aka karere uko ari 49,ataragezwaho umuriro n’amazi agera kuri 27.

Jean Claude Ntezimana-www.ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here