Nyanza: Imbuga z’amazu zasimbujwe uturima tw’igikoni mu kurwanya imirire mibi!

SHARE
Ahafatwaga nk'imbuga abana bakiniramo, ubu hatewe imboga. Ifoto na Mbonyumugenzi JB

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza basimbuje imbuga z’amazu yabo uturima tw’igikoni , kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’imirire mibi yari yugarije abana babo.

Ikindi nuko ngo  guhinga uturima tw’igikoni binabafasha kugira icyo bizigamira, biturutse kukuba nta amafaranga bagisohora mu ngo zabo yo kujya guhaha imboga.

Nikuze Josephine ni umubyeyi w’abana bane utuye mu mudugudu wa Nyesonga akagali ka Butansinda umurenge wa Kigoma, avuga ko ubusanzwe bimenyerewe ko usanga imbuga ari izo gukinirwaho n’abana cyangwa zikakirirwaho abashyitsi,nyamara ngo kuriwe  ni ubujiji.

Ati“ nyuma yo gufata imbuga yange nkayihingaho  akarima k’ikigoni byatumye njye n’umuryango wange tugira imirire myiza”.

Nikuze avuga uburyo guhinga akarima k’igikoni byamugiriye akamaro mu muryango we, bagira imirire myiza

Akomeza avuga ko ataragira  akarima k’igikoni  wasangaga abana be bahoraga barwaragurika bya hato na hato kuko ntabyo kurya babonaga biriho imboga,  gusa  kuri ubu ngo bashobora guteka imboga, byatumye abana batongera kurwaragurika nkuko byahoze mbere.

Umukuru w’umudugudu wa Nyesonga MANIRAGUHA Damascène  nawe avuga ko imbuga z’amazu yabo bazifataga nk’imirimbo bakazigirira isuku kandi zifite ubutaka bugari bwabyazwa umusaruro.

Ati“ icyakora byaterwaga no kutamenya , biradufasha rero mu buryo bugaragara kuko ikibazo cy’imirire mibi mu bana bacu cyagabanutse ugereranyije nuko byari bimeze mbere tutaritabira guhinga uturima tw’igikoni”.

Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Gisore mu kagari ka Gahombo, nawe yemeza ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kubaka uturima tw’igikoni byatumye ikibazo cy’abana bahabwaga ifunguro ku Bigo Nderabuzima batongera gusubira inyuma kuko  inama zo kwa muganga zonyine zitabaga zihagije.

N’ubwo ariko  abaturage bafite uturima tw’igikoni bavuga ko twagabanyije ikibazo cy’imirire mibi ku bana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe  iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko akarere kagifite abana 36 bafite imirire mibi bari mu ibara ry’umutuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick

Ati, “ Nta gitangaje ko tugifite abana bafite imirire mibi kuko n’ubundi mu ngo dufite hano mu karere ka Nyanza, zose zidafite utwo turima ari na yo mpamvu navuga ko tugikomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo nabasigaye batatugira bahindure imyumvire”

Akarere ka Nyanza gatuwe n’imiryango isaga ibihumbi 75, ibihumbi 25 muriyo niyo idafite uturima tw’igikoni,mu gihe abana babarirwa muri 300 ngo bavuye mu ibara ry’umuhondo bagasubira mu ibara ry’icyatsi rigaragaza imirire myiza ku mwana.

Akarima k’igikoni kabaye igisubizo ku mirire mibi

Ibi byumvikana ko uturima tw’igikoni dukozwe neza kandi tugafatwa neza byazamura igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here