Nyaruguru: Abakobwa 165 batewe inda zidateganijwe 2017-2018

SHARE
Akarere ka Nyaruguru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko mu mwaka wa 2017-2018  hagaragaye abana b’abakobwa batewe inda zidateganijwe bagata amashuri bagera 165 harimo 15 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, benshi muri bo bakaba ari  abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Kimwe mu bituma abo bana batwara inda, harimo kutamenya imihindagurikire y’umubiri wabo.

Nyirangirimana Agnès ukora mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO,akaba ashinzwemo amahugurwa [y’abana babyariye iwabo batarageza ku myaka 18],  avuga ko babagenera amahugurwa ku buzima bw’imyororokere kugira ngo bagire amakuru ahagije ku buzima bwabo.

Ati: “Twasanze ahanini igitera aba bana b’abakobwa gutwara inda, harimo nuko baba batazi imihindagurikire y’umubiri wabo. Ugasanga umwana ntamenya igihe cyo gusama n’igihe cyo kudasama. Niyo mpamvu tunabaha amahugurwa ku buzima bw’imyororokere”.

Kugeza ubu  ngo hamaze guhugurwa abakobwa 500 babyariye iwabo , 250 bo mu Murenge wa Ruheru na 250 bo mu Murenge wa Kibeho.

Murebwayire Maureen, Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyaruguru, atangaza ko ngo uretse kuba aba bana b’abakobwa babyariye iwabo barahawe amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, ngo bateganyirijwe no kuzafashwa bagasubira mu mashuri

Ikindi ngo hakorwa ubukangurambaga kugira ngo ikibazo cy’inda zitateguwe gicike, aba bana bakigishwa kwiyubaha no kunyurwa n’ibyo ababyeyi babasha kubaha.

Hanashyizweho kandi ngo na gahunda yo gushinga za Clubs mu mashuri zo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Ntezimana Jean Claude, www.ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here