Nyaruguru: Haracyari amakimbirane ashingiye ku guhishanya imitungo mu miryango!

SHARE

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko hakiri ikibazo cyo guhishanya imitungo ku babana mu muryango, n’abenda kurushinga bigakurura ihohoterwa rishingiye ku mitungo.

Ibi ngo byiganje cyane mu bagore baba bagiye gushaka , aho ngo bahisha abagabo babo imitungo bari bafite iwabo, yaba amatungo, isambu n’ibindi. Ikindi ngo hari n’ababana  mu ngo batabwizanya ukuri ku mafaranga bafite mu rugo rwabo.

Jean Marie Vianney Rufatabahizi , umugabo w’abana barindwi  utuye mu murenge wa Cyahinda,  ati “inaha hari amakimbirane  ashingiye ku kutabwizanya ukuri hagati y’abashakanye. Nk’igihe umugabo yashoye itungo  ku isoko ntabwize ukuri umugore amafaranga yakuyemo, umugore yazabivumbura bikaba impamvu y’amakimbirane”.

Urayeneza Agathe, wo mu murenge wa Cyahinda avuga ko yahohotewe n’umugabo we babyaranye abana babiri kandi bapfa imitungo, dore ko ngo yamukubitaga kugeza nubwo amwirukanye mu rugo, akagenda nta mutungo amuhaye  habe n’umwambaro. Ubu ngo uwo mugabo yishakiye undi mugore.

Urayeneza ntiyasezeranye n’uwo mugabo ku buryo bwemewe n’amategeko,  gusa barabyaranye   ariko ngo abana ntacyo umugabo abamarira kugeza ubu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko icyo gihe harebwa uburenganzira bw’abana, dore ko ngo nubwo ababyeyi baba batarasezeranye ariko hagomba kwitabwa ku bo babyaye.

Murebwayire Maureen, umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango ati “icyo gihe rero twumvisha umugabo ko niba ashatse umutungo atari uwe wenyine. Burya na ba bana bafite uruhare kuri  wa mutungo. Binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, Ministeri yabigishije itegeko rigenga umutungo w’abashakanye.”

Muri rusange abaturage bavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku mitungo cyagabanije ubukana, dore ko ngo usanga abenshi bitabira no gusezerana kandi bakavanga umutungo, ndetse n’ubuyobozi bukabibakangurira.

Itegeko No 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’ umutungo w’ abashakanye ,impano n’ izungura, ingingo ya 10 ivuga ko “igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa , hashingiwe kubyo abashyingiranwa ubwabo bumvikanyeho hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutungo bwite wa buri wese kimwe n’umutungo buri wese ageneye iremezo ry’urugo iyo uhari.

Inyandiko y’ imenyekanishamutungo ishyirwaho umukono n’ abagiye gushyingirwa ndetse n’ umwanditsi w’ irangamimerere. Ikintu cyose kitabaruwe nk’umutungo w’iremezo ry’urugo kiba ari icya nyiracyo”.

Iyi ngingo isaba abagiye kurushinga ko nyuma yo kumvikana uburyo bifuza gushyingiranwamo: ivanga mutungo rusange , ivangura mutungo risesuye cyangwa ivanga mutungo w’umuhahano ,bagomba kugaragaza imitungo buri wese afite kandi ikandikwa mu bitabo by’ irangamimerere ndetse bakanasinya kuri iyo nyandiko igaragaza umutungo wa buri wese avanye iwabo.

Ntezimana Jean Claude, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here