Ruhango: Bamwe  mu rubyiruko ntirwibona muri gahunda yo kwita ku bidukikije

SHARE

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Byimana n’uwa Ruhango y’akarere ka Ruhango rwemeza ko ibidukikije ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu ariko usanga abamaze kuva mu rubyiruko ari bo bagerageza kwita ku bidukikije batera nk’ibiti cyangwa bagacukura imirwanyasuri mu rwego rwo gusigasira ibidukikije, naho rwo rutajya rubona umwanya wo kubyitaho no kubibungabunga.

Nkurikiyimana Eric umwe mu rubyiruko rwo mu mudugudu wa Karenge akagali ka Muhororo mu murenge wa Byimana yatangarije ikinyamakuru “www.ubuzima.rw” ko urubyiruko rwo muri aka kagali rutajya rugira umwanya wo kuba rwakora imirimo igamije kurengera amashyamba n’ibindi bidukikije.

Ati“  Gahunda yo kwita ku bidukikije urubyiruko rwa hano isa n’aho ireba abakuze gusa naho twe itatureba. Nta muntu w’urubyiruko wabona ushobora kuvuga ngo reka ncukure nk’imirwanyasuri ku haba hashobora gutwarwa n’amazi mu gihe imvura yaba iguye ari nyinshi, ndetse nta n’ubwo warubona mu bikorwa byo gukumira nk’umuntu bari kubona ari kwangiza amashyamba cyangwa ibidukikije”.

Akomeza agira ati “Cyeretse gusa wenda nk’igihe cy’umuganda rusange  nabwo habayeho gushyiraho imbaraga k’ubuyobozi niho honyine ushobora kubona urubyiruko rwitabiriye nka gahunda yo gutera ibiti cyangwa imirwanyasuri n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije”.

Ndayisaba Samuel uturuka mu murege wa Ruhango na we ni urubyiruko agaragaza ko kuba nta babyeyi cyangwa ubuyobozi bwo ku rwego rw’akagari n’umurenge bukangurira urubyiruko kubungabunga ibidukikije ariyo mpamvu na rwo rutabyitaho.

Ati “Nta n’abayobozi dufite ku rwego rw’umurenge n’akagali bashishikariza urubyiruko kubungabunga ibidukikije, niyo mpamvu usanga duhugiye mu bindi ariko ntitwibuke ko mu gihe ibidukikije byangijwe ari twe bizagiraho ingaruka zikomeye mu gihe kiri imbere”.

Icyifuzo nuko ngo urubyiruko rwashyirirwaho mu nzego z’ibanze abashinzwe kurushishikariza kwita ku bidukikije cyane ko biri no mu rwego rwo kurufasha kuba rwagira imyumvire yo guharanira ko ubuzima bwa rwo butajya mu kaga kuko hari ibidukikije byangijwe.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, atangaza ko muri aka karere hari gahunda yo gukangurira urubyiruko kubungabunga ibidukikije binyuze mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers).

Ifoto y’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, wungirije ushinzwe iterabere ry’ubukungu

Ati“ Twatangiye gukangurira urubyiruko  kwitabira gahunda yo gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri mu bice  bikunze kugaragaramo ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’imvura, ariko  iki gikorwa twagitangirije  ku rubyiruko rw’abakorerabushake bazwi nka Youth Volunteers, naho ku rubyiruko rundi twatangiye kureba uburyo rwajya muri Clubs( amatsinda) yita ku bidukikije”

Ikindi giteganyijwe gukorwa mu rwego rwo guhindura imyumvire no gukangurira urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango  kwita ku bidukikije, ngo hagiye kurushaho gukorwa ubukangurambaga ariko hanashyirwaho muri buri mudugudu abashizwe gukangurira urubyiruko gusigasira no kubungabunga ibidukikije.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here