Ruhango: Inkengero z’umuhanda wa kaburimbo zahinduwe ubwiherero rusange bw’abagenzi

SHARE
Aho iyi modoka ihagaze, ni ku Ntenyo ahategerwa imodoka. Abagenzi bahageze bava mu modoka bakajya kwiherera hepfo ya Kaburimbo; mu ishyamba rihari

Abatuye mu karere ka Ruhango ahanyura umuhanda wa kaburimbo Kigali-Huye bavuga ko amashyamba ari ku nkengero z’uwo muhanda abagenzi bajya kwiheremo, byaba ari ukwihagarika cyangwa kwituma.

Elizaphane Habakwitonda utuye mu murenge wa Byimana ku Ntenyo hafi y’aho abagenzi bategera  imodoka, avuga ko kubera nta bwiherero rusange bugiye bwubatse ku nkengero z’umuhanda aricyo gitera abagenzi kwituma cyangwa kwihagarika mu mashyamba.

Ati“ ujya kubona ukabona imodoka irahagaze abagenzi nka batanu bakavamo bakinyabya mu ishyamba bagiye kurinyaramo cyangwa n’ushaka kwiherera ibikomeye nawe akavayo abirangije, ariko kurundi ruhande ntawarenganya abagenzi kuko nta bwiherero  buba bwubatse hafi  bashobora kujya kwihereramo”.

Bizimana Ezèchiel umuturage nawe utuye mu murenge wa Byimana mu kagali ka Ntenyo, avuga ko kutagira ubwiherero rusange ku muhanda wa Kaburimbo biri no mu bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati“ Uretse kuba uko kwiherera mu mashyamba bishobora kuyangiza hari n’ikibazo cy’uko abakivoma amazi yo mu mibande iri hepfo yayo mashyamba bataragezwaho amazi meza bashobora kwandura indwara ziterwa n’ umwanda, kuko iyo imvura iguye ikushumukana n’iyo myanda yose abagenzi bashyize mu mashamba, ikaruhukira mu mibande”.

Avuga ko nubwo hari  ubwiherero rusange bw’ubatswe aho atuye ku Ntenyo ariko ari nka baringa kuko bitabuza abagenzi gukomeza kwituma cyangwa kwihagarika mu mashyamba kuko butajya bufungurwa.

Ubwiherero butaratangira gukoreshwa bwubakiwe  abagenzi  banyura ku Ntenyo

Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko nta bwiherero rusange buri hafi y’umuhanda wa kaburimbo abagenzi bashobora kwifashisha.

Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Ati“ Abavuga ko ntabwiherero rusange dufite aha mu karere ka Ruhango, abagenzi bashobora kujya kwihereramo barabeshya, kuko mu gihe gishize hari ubwo twubatse ku Ntenyo aho imodoka zihagarika abagenzi. Hari kandi n’undu bwubatse ku isoko rya cyirengere naho ni hariya mu murenge wa Byimana. Hari n’ubundi bwubatswe mu rigare ya Ruhango ,na hariya Ku isoko rigari ry’akarere”.

Akomeza avuga ko kuba hari abagenzi bagera mu karere ka Ruhango bakajya kwihagarika mu mashyamba biterwa n’ikibazo cy’uko batarahindura imyumvire, ariko buhoro buhoro bazagenda bahinduka ntibakomeze kwiherera aho babonye.

Ikibazo cy’abagenzi biherera mu mashyamba n’ahandi ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo kinagaragazwa n’abatuye mu mujyi w’Akarere ka Muhanga, naho hanyura uyu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Huye, bitewe no kubura ahandi bajya kwiherera.

J.Bosco MBONYUMUGENZI, ubuzima.rw

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here