Ubumenyi buke n’ubukene kuri bamwe, intandaro yo kudacika kw’imirire mibi

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bavuga ko ibura ry’ibiribwa ku miryango imwe n’imwe n’ubumenyi buke mu gutunganya amafunguro biri mu bituma imirire mibi idacika.

Nyirabashumba Bonifride ukorera ku kigonderabuzima cya Kiziguro ni umwe mu bemeza ko abaturage ba Gatsibo bafite ibyo kurya gusa ngo hari abataramenya kubitegura.

Ati “aho njya mbona biterwa n’imyumvire, gutegura nabi ibiryo. Ibiryo ntibyabuze pe ariko iyo wabiteguye nabi ntacyo bimara ariko iyo wabiteguye neza ntabwo umwana ashobora gusubira inyuma,”

Isuku ikwiye mu gutegura amafunguro no gutegura indyo yuzuye ngo ni bumwe mu bumenyi bakomeje guha abaturage mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi.

icyakora mugenzi we bakorana kuri icyo kigo nderabuzima, Murekezi Jeand De Dieu avuga ko hari n’imiryango idafite ibyo kurya.

Ati “hari abadafite ibiryo ugasanga ariyo mpamvu nk’abantu bo mu cyiciro cya mbere akenshi dusanga bafite imirire mibi tukabazana hano, bakabaha ya mafu bita Shisha Kibondo, cyangwa bakabaha n’amata”

Sr. Dr. Saveline Mwemera ushinzwe ubuvuzi ku bitaro bya Kiziguro yemeza ko imirire mibi ikiri mu bibazo bakira.

Avuga ko hari abo bakurikiranira mu bigo nderabuzima ariko ngo hari n’abagera ku bitaro akaba ariho babafashiriza.

Ati “imirire mibi irahari hari abo twakira mu bigonderabuzima. ibyoroheje hari abo duha shisha kibondo hari abo duha inyange ariko iyo bikomeye hari abo duha amata aba hano ku bitaro gusa yitwa F100 F65,”

Imibare itangwa n’akartere ka Gatsibo igaragaza ko muri rusange gafite abaturage 512 bafite imirire mibi naho abana bagwingiye kubera imirire mibi akaba ari 31.7%.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage avuga ko bashyize mu mihigo ingamba zitandukanye zo kurwnya imirire mibi, zirimo akarima k’igikoni n’igikoni cy’umudugudu.

Ati “mu ngamba zo kugabanya imirire mibi mu mihigo dushyiramo igikoni cy’umudugudu, abaturage baraza bakigishwa uko bateka indyo yuzuye, kugira ngo nibagere iwabo bamenye guteka,”

Mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ku bagore batwite n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5, avuga ko hari ibyo bagenerwa.

Ati “umubyeyi wasamye ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ahabwa ibyo twita Shisha Kibondo, ni ifu umubyeyi ahabwa kimwe n’umwana umaze kugeza amezi 6 kugeza ku mezi 24 ahabwa iyo fu ikungahaye ku ntungamubiri, kugira ngo imufashe ku bijyanye n’imirire,”

Abo mu bindi byiciro bagenerwa litiro imwe ku munsi kuri buri mwana mu rwego rwo kubondora.

Imirire mibi itera ibibazo byo kugwingira, aho umuntu afite uburerbure butajyanye n’imyaka(stunting), kugira ibiro bike ugereranyije n’imyaka (underweight) ndetse n’umubyibuho utajyanye n’uburebure (westing).

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare yo muri 2015 igaragaza ko Akarere ka Gatsibo gafite abana 32% bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, 3% bafite ikibazo cy’umubyibuho utajyanye n’uburebure naho 10% bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka yabo.

Iyo mibare igaragaza ko mu gihugu hose abana 38% bari munsi y’imyaka 5 baragwingiye 9% bafite ibiro bidahuye n’imyaka yabo naho 2% bafite umubyibuho udahuye n’ibiro bafite

TANGA IGITEKEREZO CYAWE

Please enter your comment!
Please enter your name here