Uburyo 10 bworoshye kandi budahenze bwo kwivura imiburu

SHARE

Imiburu cyangwa ibiheri,biza nyuma y’iminsi micye umuntu yogoshwe cyangwa yiyogoshe bwaba ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha.

Akenshi bikunze kugaragara cyane ku bagabo igihe bogoshe ubwanwa, aho usanga bazanye uduheri twinshi mu bwanwa, ndetse ugasanga twabazengereje kuko akenshi ibi biheri bitera imisonga ndetse no kugira umuriro mwinshi kuri bamwe.

Akenshi bishobora guterwa n’igikoresho kidasukuye wakoresheje cyangwa se uburyo wabikozemo ibi byose byatuma urwara imiburu.

Impamvu imiburu ikunze kuzahaza abagabo cyane mu bwanwa ni uko uruhu rwo ku itama rudakomeye nk’urwo ku mutwe. Ibiheri byo mu bwanwa hari igihe biba binini bikazamo mikorobi bityo kubivura bikaba ingorabahizi.

Dore uko wahangana n’iki kibazo

1. Gukandisha amazi akonje
Mu gihe wumva nyuma yo kukogosha uri kokera ahogoshwe, kuhakandisha amazi akonje bizagufasha kutababara ndetse binakurinde kuzana imiburu.
Inika agatambaro mu mazi akonje cyane (ubonye amazi ya balafu byarushaho kuba byiza). Rambika ako gatambaro gakonje ahogoshwe, bimareho iminota hagati ya 10 na 15. Ubikore inshuro nyinshi ku munsi.
2. Ikinini cya Aspirin
N’ubusanzwe iki kinini cyakorewe kurwanya kubyimbirwa no kuribwa kimwe no kugira umuriro. Iki kinini wanagikoresha mu kurwanya imiburu.
Shyira ibinini bibiri bya aspirin 500mg mu mazi y’akazuyazi yuzuye ikiyiko, Nibimara kuyengeramo icyo gipondo ugisige ahogoshwe bimareho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi, Gusa niba ugira uruhu rworohereye ubu buryo ntuzabukoreshe.
3. Koresha Ubuki
Ubuki buzwiho kuvura indwara z’uruhu zinyuranye nk’ibishishi, no kugira uruhu rwumaganye. Bunarwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri. Nabwo rero bwagufasha kurwanya imiburu.
Siga ubuki bw’umwimerere ahogoshwe, ubureke byumireho noneho uze koga amazi akonje. Ubikore 3 ku munsi.
4. Koresha Yogurt
Kimwe n’ubuki, yogurt na yo ifite ingufu zo kurwanya bagiteri. Si ibyo gusa kuko inarwanya kubyimbirwa no gututumba amazi mu mubiri.
Vanga ikiyiko 1 cya yogurt hamwe n’ikiyiko n’igice by’ubuki ubisige ahogoshwe ubirekereho iminota 15, nyuma woge amazi ashyushye. Ubikore kugera ku nshuro 4 ku munsi.
5. Koresha Tea Bags
Amajyani yirabura abamo tannic acid ikaba izwiho kurinda kubyimbirwa no gutukurira.
Koresha tea bag mu mazi ashyushye, imaremo iminota nka 3. Hanyuma uyikuremo uyishyire ku kintu nk’agasahani noneho ugashyire muri frigo bimaremo iminota 10. Iyo tea bag uyikube ahogoshwe mu gihe kingana n’iminota 3. Ubikore kenshi ku munsi.
6. Bicarbonate
Uyu munyu na wo ufite muri wo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa bityo ugafasha umubiri koroha no koroherwa. Unafasha mu kurwanya kwishimagura bya hato na hato.
Shyira ikiyiko cyawo mu kirahure cy’amazi uvange. Noneho wifashishije ipamba cyangwa agatambaro korohereye usige ahogoshwe bimareho iminota 5. Nyuma wogeho n’amazi akonje. Ubikore 2 ku munsi. By’umwihariko ibi bifasha cyane ku miburu iza ahogoshwe insya.
7. Concombre
Concombre ni nziza kuko ikungahaye kuri vitamini C na K. Si ibyo gusa kuko inifitemo amazi menshi ikanarinda kubyimbirwa.
Katamo uduce duto duto tuzengurutse, udushyire muri frigo bimaremo iminota 30. Noneho udukuremo ugende usiga ahogoshwe bimare iminota 10.
Ushobora no kubikora mu bundi buryo; katagura concombre yose ariko wayihase noneho uvange na 50ml z’amata ubisye bibe uruvange.
Shyira urwo ruvange muri frigo rumaremo iminota 10, ukuremo ubisigeho bimareho iminota 10. Nyuma ukarabe amazi ashyushye. Ubikora 2 ku munsi, mu minsi 2 ikurikirana.
8. Gukanda n’amazi ashyushye
Gukanda n’amazi ashyushye bikunze gukorerwa mu nzu bogosheramo, na byo ni byiza kuko bifasha mu kwica mikorobi.
Shyira igitambaro mu mazi ashushye, ugikuremo ukamure noneho ugikandishe ahogoshwe umare iminota hagati ya 5 na 10. Ubikore buri munsi kugeza ukize.
9. Umutobe w’indimu
Kata indimu mo ibipande bibiuri noneho uyikamurire mu gakombe. Wifashishije ipamba usige uwo mutobe ahogoshwe ubireke byumireho noneho ukarabe nyuma amazi ashyushye,Gusa ntuzabikore mu gihe ugira uruhu rworohereye.
10. Igikakarubamba
Umushongi w’igikakarubamba uzwiho kurwanya indwara nyinshi zo ku ruhu.
Kata ikibabi cyacyo uwo mushongi uwusige ahogoshwe ubireke byumireho. Nyuma ukarabe amazi akonje, ubikore 3 ku munsi mu gihe cy’iminsi 3.

Imiburu ikunze kuzahaza abagabo mu bwanwa

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here