Uburyo bworoshye bwo gukuraho amaribori utifuza

SHARE

Amaribori akunze gufata abagore cyane kurusha abagabo akaba hari ubwo aza ahantu runaka ku mubiri ukumva akubangamiye. Hari nabo abangamira kubera uburyaryate atera.

Mu gihe rero ufite amaribori ariko ukaba utayifuza hari uburyo bworoshye wakoresha :

Ibikoresho:

Amavuta y’amamesa cyangwa se andi akomoka ku bihingwa ml 100
Isukari garama 250
Umunyu utaranyuze mu nganda ( sel malin) garama 250
Uko bikorwa

Vanga ibi bikoresho byose ujye ubikubisha ahantu hari amaribori utifuza gahoro gahoro ubikore mu minota itanu
Uru ruvange rw’ibi byose rufasha uruhu kutagira amaribori kuko biha imbaraga fibres elastiques callogenes zituma arizo ziri ku isonga mu gutuma uruhu rugira amaribori.

Ibindi witwararika :

Gukora imyitozo ngororamubiri ihagije ( itari mike kandi nturenze urugero)
Kurya ibiryo bikize ku myunyu ngugu na vitamine A na E
Irinde koga amazi ashyushye no kujya ku zuba cyane
Ibi uramutse ubyubahirije wakwivura amaribori ari ahantu utifuza ko agaragara cyanwga se akaba akubangamiye mu bundi buryo.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here