Uko umugore yatoza umugabo kumufasha imirimo yo mu rugo

SHARE
Couple slicing pepper in kitchen

mwanya wo kumubwira ngo nkorera ikintu runaka, musabe ko aza mugafatanya ibyo uri gukora. Urugero niba uziko nta ,mirimo afite ukaba ufite imyenda myinshi yo gutera ipasi wamusaba ko yaza kugufasha ibyo abyumva neza kurusha kumubwira umurimo akora ari wenyine.

Mushimire ibyo agufashamo : Nubwo umugabo wawe yaba adakora imirimo ingana n’iyo ukora mu rugo jya wibuka kumushimira, igihe agize icyo agufasha mu mirimo yo mu rugo. Ibyo bimutera umwete akumva ko n’ubutaha azajya agufasha mu mirimo imwe n’imwe.

Mworohere ku byo agusabye : niba wari usanzwe uziko umugabo wawe ariwe ufasha abana gukora umukoro wo mu rugo ariko akakubwira ko uyu munsi agize izindi gahunda jya umworohera ugerageze kumwumva kugirango atazacika intege, intambwe yari agezeho akayireka, akaba yasubira inyuma.

Igihe ubona atangiye kumenyera mujye mukora gahunda y’imirimo yo mu rugo : ibi bizabafasha kumenya igihe muvuye ku kazi uri bujye kuzana abana ku ishuri, uri buze gutegura ibyo guteka, ku buryo gahoro gahoro azabona ko bitakiri ukugufasha ko ahubwo ari inshingano ze.

kutamugereranya n’abandi : Ugomba kwirinda kumugereranya n’abandi bateye intambwe yo gukora imirimo kumurusha.Urugero hari abo usanga bavuga ngo jya ukora ibi kuko nabonye na runaka abikorera umugore we”.

Irinde gukora mu mwanya we : Niba yaremeye gukora imirimo imwe n’imwe hanyuma ntayikore ku gihe yari kuyikora, irinde guhita uyikora mu mwanya we. Tegereza urebe igihe ayikorera niba atagusabye ubufasha. urugero niba yaremeye ko ajya guhaha mu isoko, ukabona yatinze, byihorere urebe igihe abikorera ntushake guhita ubikora ako kanya kandi atakubwiye ko byamunaniye. bireke abikore kuri gahunda ye.

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza bwafasha umugore gutoza umugabo we kujya amufasha imirimo yo mu rugo.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here