Wari uzi ko indwara yo kunuka mu kanwa ivurwa igakira?

SHARE
photo internet

Mu Rwanda ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa ndetse n’izibasira amenyo buboneka hake cyane. Byongeye kandi n’aho izo serivisi ziboneka usanga zihenze ari nabyo bituma umubare w’abantu benshi wibasiwe n’izo ndwara ndetse kenshi banga kwivuza bitewe n’ukuntu bazisuzugura bumva ko zidakanganye.

Kenshi umuntu ajya gufata icyemezo cyo kwisuzumisha izo ndwara iyo zamubujije amahoro, aho usanga benshi bivuza ibibazo by’amenyo ari naho abaganga basangana bamwe mu barwayi ibibazo bitandukanye bishamikiye ku kutagirira isuku akanwa kabo uko bikwiye.

Imwe muri izo ndwara ishamikiye ku isuku nke yo mu kanwa kandi igafatwa n’abaturage benshi nk’aho yoroshye ariko kandi ibangamira uyirwaye ndetse ikanamutera ipfunwe mu bandi ni iyo kunuka mu kanwa.

Twashatse kumenya byinshi kuri iyi ndwara yo kunuka mu kanwa maze twegera umuganga akaba n’umwarimu mu gashami kigisha ubuvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI), Uwitonze Anne Marie maze adusobanurira ibitera kunuka mu kanwa, uburyo bivurwa, uko byakwirindwa ndetse anatanga inama.

Indwara yo kunuka mu kanwa iterwa n’ibintu bitandukanye

Hari igihe umuntu anuka mu kanwa bitewe n’indwara zo mu kanwa cyane cyane indwara z’ishinya zimwe Abanyarwanda bakunze kwita ifumbi. Iyo umuntu afite ishinya yarwaye itukura, ibyimbye, ivamo amaraso ndetse rimwe na rimwe inavamo amashyira, nta kabuza uwo muntu anuka mu kanwa.

Ikindi kintu gishobora gutuma umuntu anuka mu kanwa ni indwara y’ubuhumekero ya sinezite iterwa n’udukoko rwo mu bwoko bwa virusi, n’utwo mu bwoko bwa champignons.

Iyi ndwara yibasira imyanya yo mu magufa y’akanwa ahagana mu gice cy’inyuma cyo mu nkanka, igatuma umuntu agira amashyira mu gice cy’inyuma cy’amazuru.

Iyo imaze kwibasira icyo gice mu gihe kirekire iyo itavuwe, uyirwaye ashobora gukorora cyangwa kwikokomora maze akumva hamanutse akantu k’agakororwa kaboze kanuka cyane. Icyo gihe bavuga ko ngo anuka isundwe. Iyi ndwara itandukanye na sinezite zindi ziterwa na aleriji (allergies).

Indwara zo mu mihogo cyane cyane anjine zituma mu muhogo hazamo ibisebe bishobora kubyara amashyira mu gihe uzirwaye ativuje nazo zituma umuntu anuka mu kanwa.

Birashoboka cyane ko waba ukora isuku y’amenyo ariko ukanga ukanuka mu kanwa

Hari igihe kigera umuntu akagira impumuro mbi mu kanwa kabone n’ubwo yaba yoza amenyo ye buri gihe. Ibi biterwa n’uko imyanda iba yarabaye myinshi mu ishinya ye bityo igatuma ya shinya igira ikibazo cyo kubyimba, kuzana amaraso noneho kera kabaye hakaba hanazamo amashyira ari nayo atuma umuntu azana ya mpumuro itari nziza. Ushobora kwibaza uti ese biterwa n’iki?

Ubundi uko umuntu arya rimwe akibagirwa koza amanyo, imyanda iragenda igafata ku menyo. Ibi biha urwaho ibisigazwa biba byasigaye mu kanwa birimo mikorobe zihura n’imyunyungugu yo mu macandwe maze bikagenda bikamatira ku menyo bigakora urukuta rukomeye kugeza ubwo uburoso budashobora kuba bwabivanaho.

Imyanda iyo yamaze gufata ku menyo yarabaye nk’isima ntabwo uburoso bushobora kuyikuraho ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama zo kugana umuganga w’amenyo agakuramo iyo myanda yose iba yarafashwe ku menyo ndetse no mu ishinya maze ukagarura ubuzima bwiza bwo mu kanwa n’inseko nziza.

Ntabwo kurarana n’umuntu unuka mu kanwa bishobora kukwanduza kugira impumuro mbi nawe. Ahubwo biterwa no kutagirira isuku amanyo yacu ndetse n’ibindi bice byo mu kanwa n’ururimi rurimo. Niyo mpamvu rero igihe wiyumva ko ufite icyo kibazo cyangwa se abakuzengurutse yaba abavandimwe cyangwa inshuti batangiye guhungisha amazuru yabo akanwa kawe, ni byiza ko wagana abaganga b’indwara zo mu kanwa, izo mu muhogo ndetse n’iz’amatwi kugira ngo bagusuzume maze baguhe imiti nyayo igufasha gukira iyi ndwara.

Gusa nk’uko Uwitonze yabidutangarije, kunuka mu kanwa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye byibasira amenyo ni byinshi mu Banyarwanda n’ubwo benshi babifata nk’ibisanzwe.

Abajya kwa muganga baracyari bake cyane kandi abibasiwe n’izo ndwara ni benshi kubera ko abantu benshi yaba n’abize batari bamenya neza isuku igomba gukorerwa akanwa ndetse batari banumva neza impamvu bakwiye kwita ku buzima bw’amenyo n’ibindi bice by’akanwa.

Mu giturage ho ni ikibazo gikomeye kuko abakora isuku y’amenyo ari mbarwa ari nayo mpamvu usanga benshi ishinya zabo zarabyimbye ndetse ugasanga zuzuyeho umwanda. Ukoze agashya mu biturage bimwe na bimwe mu Rwanda ni ukwihaganyuza agati k’inturusu nyuma yo kugira icyo arya.

N’ubwo kwita ku buvuzi bwo mu kanwa bidashyirwamo ingufu, mikorobe ziva mu menyo atagiriwe isuku ngo ni impamvu yo kurwara izindi ndwara zanduzwa!!

Kutita ku menyo ndetse no mu kanwa bifite ingaruka kuri nyirubwite ndetse n’abamukikije. Zimwe muri zo harimo kubangamira abo mubana ndetse n’abandi muri sosiyete bityo bigatera ipfunwe ufite icyo kibazo mu kwisanzura yaba igihe ari kumwe n’umukunzi cyangwa na bagenzi be bandi.

Ingaruka ya kabiri ni uko mikorobe zituruka ku kudakorera isuku ikwiye akanwa zikwirakwira mu bindi bice by’umubiri w’umuntu bityo bikaba byamukururira indwara z’umwijima ndetse n’izindi zandura.

Ni byiza ko niba uzi umuntu unuka mu kanwa, witindiganya mu kumugira inama yo kugana muganga. Abantu bakwiye gusobanukirwa ko imiti itandukanye yoza mu kanwa idashobora gukiza burundu kunuka mu kanwa ahubwo bakagana muganga w’indwara zo mu kanwa no mu muhogo kugira ngo abasuzume amenye neza impamvu itera icyo kibazo.

Mu guhangana n’izi ndwara zo mu kanwa zibasiye umubare munini w’abaturage, hakwiye gushyirwa ingufu mu gukwirakwiza abaganga bazo mu Rwanda hose kugira ngo ikibazo cy’ibura ryabo mu byaro gikemuke maze abaturage bongere bagire inseko nziza izira kwikeka impumuro mbi mu kanwa.

ANDIKA IGITEKEREZO

Please enter your comment!
Please enter your name here